Urubyiruko rurenga 1,000 rukoresha umuyoboro nka YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga, rwibumbiye mu itsinda ryitwa: Smart250 Academy, rutangaza ko rufata imbuga nkoranyambaga nk’inzira ikomeye izarufasha kugera ku iterambere no ku nzozi zarwo z’ahazaza.
Aba basore n’inkumi bavuga ko nubwo imbuga nkoranyambaga zikunze kuvugwaho byinshi, bo bahisemo kuzibyaza umusaruro mu buryo bwiza, birinda kuzikoresha mu buryo bwangiza cyangwa butesha agaciro iterambere ry’ikoranabuhanga u Rwanda rushoramo imari. Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abahanga mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, byabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisigara giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z’Ukuboza 2025.

Umwe mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, Fred Nyaruzi, yavuze ko yabonye ko izo mbuga zishobora kumubera isoko y’amafaranga n’iterambere ry’ejo hazaza.Yagize ati, akoresha imbuga zitandukanye zirimo Instagram, Facebook, X, YouTube na LinkedIn, kandi intego ye ari ukuzibyaza umusaruro zimufasha gutera imbere no gutunga umuryango we. Yanavuze ko azakoresha izo mbuga mu agaragaza isura nziza y’u Rwanda.

Undi witwa Murungi Joy nawe yavuze ko iterambere rye aryiteze mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko zishobora kuba akazi n’isoko y’amafaranga ku rubyiruko rufite intego.Abahanga mu gukora no gucunga imbuga nkoranyambaga, barimo Onesphore Dukuze na Biggy Shalom, bagiriye inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda amakimbirane n’amagambo mabi bikunze kugaragara kuri izo mbuga, ahubwo bagakoresha urubuga mu buryo bubateza imbere.

Ubuyobozi bwa Smart250 Academy bwo bwatangaje ko ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane iry’ubwenge buhangano (AI), rishobora gufasha abakoresha YouTube n’izindi mbuga kuzamura ireme ry’ibyo bakora, ndetse no kurinda imiyoboro yabo gusibwa bitewe no kutubahiriza amategeko ya platforms.
Smart250 Academy ni urubuga rugamije kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubwenge buhangano n’uko rwabyazwa umusaruro mu buryo bw’ubucuruzi n’akazi.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. Mu mwaka wa 2023, Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki y’imyaka itanu igamije kwihutisha ikoreshwa rya AI, aho hateganyijwe gushorwamo miliyoni 76,5 z’amadolari y’Amerika kugira ngo ikoreshwe mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.
Inyigo yakozwe igaragaza ko iri koranabuhanga rishobora kuzinjiriza u Rwanda arenga miliyari 589 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ryaba rikoreshwa ku buryo busesuye mu nzego zitandukanye.

Mu nama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga izwi nka Transform Africa Summit 2025, Perezida w’u RwandaPaul Kagameyatangaje ko ikoranabuhanga rya AI rishobora kongera umusaruro mbumbe w’igihugu ku kigero cya 5%, bikerekana uruhare runini ruzagira mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Muri rusange, urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ruvuga ko igihe zakoreshejwe neza, zishobora kuba inzira ikomeye yo kwihangira imirimo, kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Indi nkuru wasoma 👇
U Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi cya AI muri Afurika




















