Facebook igiye guhinduka nka TikTok? Dore impinduka nshya ziteganyijwe

Mu gihe TikTok ikomeje kwigarurira imitima ya miliyoni z’abayikoresha ku Isi binyuze mu mashusho magufi, Facebook nayo iri gutegura impinduka zikomeye zishobora guhindura uburyo abantu bayikoresha buri munsi. Amakuru mashya agaragaza ko Facebook iri kugerageza uburyo bushya buzatuma umuntu ufunguye porogaramu yayo kuri telefoni atazabanza kubona amakuru y’inshuti, amafoto cyangwa inyandiko nk’uko bisanzwe. Ahubwo azajya…

Soma inkuru yose

Meta yugarijwe n’urubanza rukomeye ruyishinja gukoresha Facebook na Instagram mu gukurura abakiri bato

Ikigo cya Meta kiri mu gihirahiro gikomeye nyuma y’uko Leta zimwe zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabye ko cyahanishwa ihazabu ingana na miliyari 1.4 z’Amadolari, gishinjwa kuba cyarateguye imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram mu buryo bukurura cyane abakiri bato, ndetse kikabeshya abaturage ku mutekano w’izo mbuga. Aya makuru yagaragajwe na Meta ubwayo…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa impamvu ukwiye gutekereza kabiri mbere yo gufata amashusho y’undi muntu

Muri iki gihe telefoni zigezweho n’imbuga nkoranyambaga usanga gufata amashusho byarabaye nk’ibintu bisanzwe, gusa ubushakashatsi bushya bugaragaza ko icyo gikorwa gishobora kugira ingaruka ku muntu ufashwe amashusho, ku muntu uyafashe ndetse no ku mibanire y’abantu muri rusange. Akaba ariyo mpamvu abahanga basaba ko mbere yo gukanda kuri ‘Record’ cyangwa ‘Camera’, abantu bakwiye kubanza gutekereza ku…

Soma inkuru yose

Ntibikiri Ngombwa Kwandikirana n’Umuntu Ugombye kuba Ufitiye Numero – Watsapp

WhatsApp yatangaje uburyo bushya bwo gukoresha Username, bugamije kongera umutekano n’ibanga ry’abakoresha uru rubuga, aho abantu bazajya bashobora kuvugana batabanje guhana nimero za telefoni nk’uko byari bisanzwe. Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo ku wa 29 Kamena 2026, iyi porogaramu ya Meta yavuze ko ubu buryo buzafasha abantu kuvugana n’abo bahuye bwa mbere cyangwa abo…

Soma inkuru yose

Uko gutanga intanga ngabo mu buryo butemewe bishyira imiryango mu bibazo by’amategeko n’imyitwarire

Mu gihe isi igenda itera imbere mu buvuzi bufasha abantu kubyara, ikibazo cyo gutanga intanga-ngabo (sperm donation) kiragenda gishyirwaho impaka nshya, cyane cyane ku buryo bikorwa hanze y’amavuriro yemewe n’amategeko. Inkuru ya Tianna na Nikki hamwe n’abandi batanga intanga igaragaza isura nshya y’iyi ngingo, aho ubushake bwo kubona umwana bushobora guhura n’ingaruka zikomeye z’amategeko n’imibanire…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso by’ingaruka mbi zo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga biragenda byiyongera

Muri iyi myaka ya vuba, imbuga nkoranyambaga zabaye kimwe mu bintu abantu benshi badashobora kubaho badafite. Kuva umuntu abyutse kugeza agiye kuryama, telefoni iba iri mu biganza bye, akareba ubutumwa, amashusho, amafoto cyangwa amakuru mashya kuri TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat na X. Ku rubyiruko rwo muri iki gihe, gukoresha imbuga nkoranyambaga byabaye nk’igice cy’ubuzima bwa…

Soma inkuru yose

Teng Teng yasabye gusubizwa imbuga nkoranyambaga ze nyuma yo gutandukana na ‘manager’ we

Umwana w’umunyarwenya akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Teng Teng, ari kumwe n’umuryango we, batangaje ko bafite impungenge zikomeye nyuma y’uko bavuga ko uwari ushinzwe kureberera inyungu ze, Michael, yigaruriye imbuga nkoranyambaga z’uyu mwana ndetse akamwambura ububasha bwo kuzigenzura. Mu byo batangaje, bavuga ko izo mbuga zafunguwe mu mazina ya Teng Teng kandi zikaba zarubatswe hashingiwe…

Soma inkuru yose

Impinduka ku Bakoresha X badafite Blue SBadge

Urubuga nkoranyambaga rwa X rwashyizeho impinduka nshya zigira ingaruka ku barukoresha badafite icyemezo cya ‘Blue Badge’, hagamijwe kugabanya ikoreshwa nabi rya platform no kurwanya konti zidakoresha imyirondoro yizewe. Impinduka nshya zashyizweho Mu mpinduka zatangajwe: Impamvu y’izi mpinduka X yavuze ko izi ngamba zigamije: Abafite Blue Badge basabwa gutanga amakuru yabo bwite ndetse n’ibyangombwa bibaranga kugira…

Soma inkuru yose

YouTube Shorts na Podcasts bikomeje kwigarurira imitima y’abakoresha internet

Mu gihe uburyo abantu bakoresha internet bukomeje guhinduka umunsi ku wundi, amashusho magufi azwi nka YouTube Shorts ari mu bintu biri gukurura abantu benshi cyane ku Isi. Ubu buryo bwo kureba video bwatumye abantu benshi batangira gukoresha igihe kinini kuri YouTube kurusha mbere. Imibare mishya igaragaza ko buri kwezi abantu bareba amasaha arenga miliyari ebyiri…

Soma inkuru yose

Mu Buyapani: Hari kwigwa uburyo bwo gukumira abadafite icyemezo mu byo bamamaza ku mbuga nkoranyambaga

Mu Buyapani hatangiye kuvugwa cyane umushinga w’amategeko mashya ugamije kugenzura no kugabanya ibikorwa by’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga biyita “influencers” badafite ubumenyi cyangwa ubunyamwuga mu byo bamamaza. Aya mategeko ari gutekerezwaho aje mu gihe icyo gihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’amakuru atizewe, kwamamaza kuyobya abantu, ndetse n’ibicuruzwa byamamazwa n’abantu badafite ubumenyi buhagije. Hari impungenge ko bamwe mu…

Soma inkuru yose

Bamwe mu rubyiruko rukorera ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari inzira iganisha ku iterambere

Urubyiruko rurenga 1,000 rukoresha umuyoboro nka YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga, rwibumbiye mu itsinda ryitwa: Smart250 Academy, rutangaza ko rufata imbuga nkoranyambaga nk’inzira ikomeye izarufasha kugera ku iterambere no ku nzozi zarwo z’ahazaza. Aba basore n’inkumi bavuga ko nubwo imbuga nkoranyambaga zikunze kuvugwaho byinshi, bo bahisemo kuzibyaza umusaruro mu buryo bwiza, birinda kuzikoresha mu buryo bwangiza…

Soma inkuru yose