Mu gihe Isi ikomeje kuyogozwa nâimpinduramatwara zâUbwenge Buhangano (Artificial Intelligence), Abanyarwanda akenshi basigaye inyuma kubera inzitizi zâururimi. Iki ni cyo kigero cyateye itsinda ryâinzobere eshanu zâAbanyarwanda gukora âEjochatâ, urubuga rwa mbere rwâubwenge buhangano rwashyiriweho korohereza abavuga Ikinyarwanda guhangana ku isoko ryâubumenyi nâikoranabuhanga.
Ubusanzwe, iyo ukoresheje imbuga nka ChatGPT, Gemini cyangwa Claude mu rurimi rwâIkinyarwanda, ubona ko zishobora gusubiza ariko zikaza zirimo amakosa menshi yâimyandikire nâisanisha, rimwe na rimwe zikanagoreka ubusobanuro bwâijambo. Ibi biterwa nâuko izo porogaramu ziba zaratojwe cyane ku ndimi zâamahanga nka nâIcyongereza nâIgifaransa.
Uyu mushinga utangaje ni igitekerezo cyâabasore batanu bâAbanyarwanda baminuje mu bijyanye nâubwenge buhangano muri kaminuza zikomeye mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Barimo Hahirwabayo Protogène na Kalinijabo Bosco (wigaga mu Budage), baje kwiyegeranya nâabandi barimo Gashugi Hugues kugira ngo batangize ikigo Ejo Labs.
Aba basore biyemeje ko ubumenyi bahashye mu bihugu byateye imbere batabugumana, ahubwo babukoresha mu gukemura ibibazo byo mu gihugu cyabo. Bakoze Ejochat nkâurubuga âruganiraâ nâumuntu (Chatbot), ariko rwarajijutse mu Kinyarwanda ku buryo rwasobanura ibintu bikomeye mu rurimi umubyeyi wâi Rubavu cyangwa umunyeshuri wâi Nyagatare asobanukiwe neza.
Aba basore biyemeje ko ubumenyi bahashye mu bihugu byateye imbere batabugumana, ahubwo babukoresha mu gukemura ibibazo byo mu gihugu cyabo. Bakoze Ejochat nkâurubuga âruganiraâ nâumuntu (Chatbot), ariko rwaratojwe mu Kinyarwanda ku buryo rwasobanura ibintu bikomeye mu rurimi umubyeyi wâi Rubavu cyangwa umunyeshuri wâi Nyagatare asobanukiwe neza.
Ejochat ntabwo ije ari umukino, ahubwo ije ari igikoresho cyâakazi. Protogène Hahirwabayo asobanura ko intego yabo ari uko nta Munyarwanda uzigera asigara inyuma mu ikoranabuhanga rigezweho.
âUmuntu yakwinjiramo akayibaza niba ashaka kujya muri Amerika uko yasaba Visa, na yo ikamwereka ibisabwa. Umuhinzi usanzwe uhinga ibijumba azajya yinjiramo ayibaze uko yakongera umusaruro na yo imuhe ibisubizo byiza byamufasha,â â Hahirwabayo Protogène.
Ibi bivuze ko Ejochat ishobora gufasha:
Abahinzi: kumenya igihe cyo gutera, indwara zâibihingwa nâuko bakoresha ifumbire mu Kinyarwanda.
Abanyeshuri: Gufashwa gusobanukirwa amasomo agoye (nkâimibare cyangwa ubugenge) basobanurirwa mu rurimi rwabo rwitange.
Abacuruzi: Kwandika amabaruwa yâakazi, gutegura imishinga cyangwa gusubiza imeyili (emails) mu buryo bwâuburyo bwihuse.
Gashugi Hugues we ashimangira ko Ejochat idakora gusa nkâimashini isubiza, ahubwo ishingiye ku bumenyi nâumuco byâAbanyarwanda. Ibi birinda ko amakuru atangwa nâubwenge buhangano ahuranya nâindangagaciro zâu Rwanda. Icyakora, nkâikoranabuhanga rishya ryâubwenge buhangano, abaryubatse bagaragaza ko amakuru rihabwa nâabantu (interaction) ari yo atuma rirushaho kujijuka. Barasaba Abanyarwanda kuyikoresha cyane, bayandikira, bayibaza, kuko uko bayikoresha ari ko igenda ikosora amakosa yâintandaro ikarushaho gutyaza ubwenge mu Kinyarwanda.
Ejochat ni intambwe ya mbere gusa. Ikigo Ejo Labs gifite intego yo gukora izindi serivisi nyinshi zâubwenge buhangano mu burezi, mu buvuzi no mu bucuruzi. Ni icyizere gishya cyâuko u Rwanda rutazaba umuguzi wâikoranabuhanga ryo hanze gusa, ahubwo ruzaba nâumuremyi wâikoranabuhanga rikemura ibibazo byâAbanyarwanda mu rurimi rwabo. Ku bifuza kuyikoresha, ubu buryo buje ari igisubizo cyo kuva mu gushakisha kure muri ChatGPT, ukiyambaza ‘Ejochat’ yawe, ikakubwira amakuru mu rurimi rwawe bwite.













