Burundi: Polisi yarashe abakekwaho kwinjiza ikawa mu Rwanda

Burundi: Polisi yarashe abakekwaho kwinjiza ikawa mu Rwanda

Ku wa 29 Mata 2026, Polisi y’u Burundi yarashe Abarundi babiri bashinjwaga kugerageza kwinjiza ikawa mu Rwanda binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, bombi bahita bapfa.

Mu gitondo cy’uwo munsi ni bwo abapolisi bakorera mu gace ka Mparamirundi, Komini Kayanza mu Ntara ya Butanyerera, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bataye muri yombi abantu bane babashinja ubucuruzi bwa magendu.

Abapolisi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bavuga ko aba bantu bari bafite ibilo hagati ya 40 na 60, kandi ko byagaragaraga ko icyo bashaka ari ukubyambutsa umupaka umaze imyaka ibiri ufunze.

Abatawe muri yombi bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mparamirundi, babiri muri bo bahita baraswa hashingiwe ku itegeko ry’umuyobozi wayo uzwi nka Franck, bahasiga ubuzima.

Urubuga SOS Medias rwatangaje ko hari amakuru ahamya ko ubuyobozi bwo ku rwego rwo hejuru bwahaye abapolisi bakorera ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda ibwiriza ryo kujya barasa abambutsa ibicuruzwa.

Polisi y’u Burundi isobanura ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri sitasiyo ya Mparamirundi rwatewe n’uko abaturage bateye imvururu bashaka ko abantu babo bafungurwa, ariko ngo yose yarashwe mu kirere kugira ngo batuze.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi, yaraye itangaje ko amakuru avuga ku rupfu rw’abaturage muri Mparamirundi atari yo, icyakoze yemeje ko hari abafashwe bambukana ikawa kandi ko bazagezwa mu rukiko.

Yagize iti “Nta muntu wishwe kuri zone Mparamirundi, komine Kayanza, intara ya Butanyerera. Abafatanywe ikawa barimo kwambuka igihugu mu buryo butemewe bazacirwa urubanza ako kanya aho buzakera.”

Nubwo inzego za Leta y’u Burundi zihakana urupfu rw’aba baturage, andi makuru avuga ko abapolisi bamaze kubashyingura, ariko bahabwa ibwiriza ryo kwemeza ko batishwe, bakiri muri kasho.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *