Ngoma: Abakekwaho kwica umusaza bamushakaho amafaranga batawe muri yombi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangaje ko zataye muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe umusaza wo mu Murenge wa Gashanda, wishwe nyuma yo kuburirwa irengero iminsi itari mike. Umurambo w’uyu musaza wabonetse ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, mu murima wo muri uwo murenge, ariko uboneka hari ibice by’umubiri byawuburagaho. Ibi byahise bikanga abaturage bo muri aka gace, bituma inzego z’umutekano zitangira iperereza rikomeye rigamije gushaka ababigizemo uruhare ndetse no gushakisha ibice by’umubiri bitari byabonetse.


Nyuma y’iminsi mike y’iperereza, ku wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2026, inzego z’umutekano zabashije kubona ibice by’umubiri byari bikibura mu gishanga giherereye mu Murenge wa Kazo, na wo wo mu Karere ka Ngoma. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yavuze ko iperereza ryafashije gutahura abantu bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi ndetse bamwe muri bo bakaba baranerekanye aho ibyo bice by’umubiri byari byatabwe. Yavuze kandi ko mbere hari abantu benshi babanje gukekwaho, ariko nyuma y’iperereza haza gutahurwa abagize uruhare nyakuri muri icyo cyaha.


Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko uyu musaza wari umaze iminsi mike agurishije isambu, ndetse ko yari afite amafaranga menshi yavanye muri ubwo bucuruzi. Bivugwa ko yari amaze iminsi agenda asengerera abaturage ayo mafaranga, ibintu bikekwa ko byashoboraga kuba byaratumye abagizi ba nabi bamugirira nabi bashaka kuyamwambura. Nubwo ibyo bikekwa, inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyaba cyarateye ubu bwicanyi n’uburyo bwateguwe.


Nyuma y’ibi byabaye, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’Intara y’Iburasirazuba bwaganirije abaturage bubasaba kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.

Ubuyobozi bwibukije abaturage kwirinda amakimbirane, urugomo n’ibindi bikorwa bishobora guteza umutekano muke. Bwongeye gushimangira ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano ari bwo buryo bwiza bwo gukumira ibyaha nk’ibi bikomeje guhungabanya ituze ry’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *