Huye: Umwana umwe yapfuye abandi babiri barakomereka mu nkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi

Agahinda n’ihungabana ni byinshi mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe inzu abana batatu barimo, umwe muri bo agahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye.

Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa mbili z’umugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, aho abaturage bavuga ko babonye umwotsi mwinshi uzamuka muri imwe mu nzu zo muri ako gace mbere yo kumva abantu batabaza.

Nyir’urugo rwahiye, Mukamazimpaka Marie Louise, yavuze ko mbere y’uko umuriro utangira yari yasize abana be batatu mu nzu agiye kuri butike iri hafi y’iwabo, agarutse asanga icyumba kirimo gushya cyane.

Uyu mubyeyi yavuze ko yatunguwe no gusanga idirishya yari yasize rikinze rifunguye kandi umuriro wamaze gufata imbere mu cyumba.Ati: “Nari ngiye hafi nkiri bugaruke. Ngarutse nsanga umuriro wamaze gukwira mu cyumba abana barimo. Byarantunguye cyane kuko sinigeze menya uko byatangiye.”

Abaturanyi bavuga ko bahise bagerageza gutabara no kuzimya umuriro bifashishije amazi n’ubundi buryo bwari buhari, mu gihe abandi bahamagaraga Polisi n’inzego z’ubutabazi.Bamwe bavuga ko ubwo bageraga mu nzu basanze abana bamaze kuremba kubera umwotsi mwinshi wari wuzuye mu cyumba.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Ishami rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro ryahise ritabara rikimara kumenya amakuru.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aba bana uko ari batatu bakuwemo bagihumeka bahita bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse.

Icyakora yavuze ko umwe muri abo bana yahise yitaba Imana nyuma yo kugera kwa muganga, bitewe n’uko yari yanegekaye cyane ndetse umwotsi wari wamaze kwangiza imyanya y’ubuhumekero.

Ati: “Abana bakuwemo bakiri bazima bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, ariko umwe muri bo ntiyabasha kurokoka kubera ubukana bw’umwotsi n’inkongi byari byamwangije imyanya y’ubuhumekero.”Polisi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko iyi nkongi ishobora kuba yaraturutse ku mashanyarazi.

CIP Kamanzi yavuze ko nubwo hari amakuru abaturage bakomeje gutanga ku byaba byateye iyi nkongi, iperereza rya mbere ryerekana ko ikibazo cy’amashanyarazi ari cyo cyaba nyirabayazana.Yanibukije abaturage ko gushyira amashanyarazi mu nzu bikorwa n’abatekinisiye babifitiye uburenganzira kandi bemewe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, kugira ngo birinde impanuka zikomoka ku miyoboro idakozwe neza.

Polisi yasabye kandi abaturage kujya bagenzura insinga n’ibikoresho by’amashanyarazi mu ngo zabo, cyane cyane ibishaje cyangwa bikoresha umuriro mwinshi, kuko bishobora guteza inkongi.

Ababyeyi nabo basabwe kurushaho kwita ku bana bato no kwirinda kubasiga bonyine mu nzu igihe kinini, cyane cyane mu gihe harimo ibikoresho bishobora guteza impanuka.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko iyi nkongi yabasigiye intimba n’ubwoba bwinshi, cyane cyane kubera uburyo yahitanye umwana mu gihe gito cyane.

Hari abavuze ko ari ngombwa ko abantu bongera kwigishwa ku buryo bwo kwirinda inkongi z’umuriro no gutanga ubutabazi bw’ibanze igihe habaye impanuka nk’izi.

Mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yakomeje kugaragaza ko inkongi nyinshi zibera mu ngo zituruka ku mashanyarazi adakoreshejwe neza, ibikoresho bishaje cyangwa uburangare bwo kudacunga neza ibintu bikoresha umuriro.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi rikomeje gushishikariza abaturage gutangira amakuru ku gihe igihe babonye ikibazo cy’umuriro cyangwa insinga zifite ikibazo, kuko ubutabazi bwihuse bushobora kugabanya ubukana bw’impanuka no kurokora ubuzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *