Kamonyi: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu nzu, hatangijwe iperereza

Umugabo witwa Nsanzimana Justin wo mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yasanzwe yitabye Imana mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyambuye ubuzima. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Amakuru yamenyekanye ku wa 20 Nyakanga 2026, nyuma y’uko umwe mu baturanyi be yumvise radiyo yo…

Soma inkuru yose

Burera: Umusore yafashwe atwaye ibilo 100 by’urumogi agerageza gutanga ruswa

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umusore ukekwaho gutwara ibiyobyabwenge byinshi by’urumogi, ndetse akagerageza gutanga ruswa ku bapolisi bari bamufashe kugira ngo arekurwe. Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 24 Kamena 2026, mu Murenge wa Bungwe, Akagari ka Tumba, mu Mudugudu wa Mubuga. Yari atwaye moto ipakiye ibiro 100…

Soma inkuru yose

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Mbuye, ku mugoroba wo ku wa 18 Kamena 2026. Amakuru yatangajwe n’abaturage bavuga ko uwo mwana yabonetse afite ikibazo cy’uburwayi…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe

Mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umugabo wafatiwe mu cyuho asambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe, nyuma y’uko abaturage bumvise uwakorewe ayo mahano ataka bagatabaza. Ibi byabaye ahagana saa munani z’amanywa ku wa 8 Kamena 2026, mu gashyamba kari hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Abaturage basabwe gukaza amarondo nyuma y’ikorwa ry’ubujura bw’Ibendera ry’Igihugu

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro bwongeye gusaba abaturage gukaza amarondo no kurushaho kwita ku mutekano, nyuma y’uko Ibendera ry’Igihugu ryari rimaze iminsi ryibwe ribonetse rirambuye mu ishyamba hafi y’umugezi wa Rutsiro. Iri bendera ryari ryaribwe ku biro by’Akagari ka Muyira, mu Murenge wa Manihira, aho amakuru y’ikorwa ry’ubujura yamenyekanye mu gitondo cyo…

Soma inkuru yose

Amayobera i Brighton: Imibiri y’Abagore Batatu Yatoraguwe mu Nyanja

Polisi yatangiye iperereza ku cyateye uru rupfu. Polisi yo mu gace ka Brighton yatangaje ko imibiri y’abagore batatu yatoraguwe mu nyanja mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ibintu byateye impungenge n’amayobera muri ako gace gakorerwamo ubukerarugendo ;Nk’uko Sussex Police yabitangaje, inzego z’ubutabazi zahamagariwe ahitwa Madeira Drive saa kumi n’imwe n’iminota 45 za mu gitondo…

Soma inkuru yose

Ngoma: Abakekwaho kwica umusaza bamushakaho amafaranga batawe muri yombi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangaje ko zataye muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe umusaza wo mu Murenge wa Gashanda, wishwe nyuma yo kuburirwa irengero iminsi itari mike. Umurambo w’uyu musaza wabonetse ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, mu murima wo muri uwo murenge, ariko uboneka hari ibice by’umubiri byawuburagaho….

Soma inkuru yose