Rwamagana: Umugabo Yafashwe Agiye Gutoroka Nyuma yo Gukekwaho Kwica Umugore we Amukubise Ikibando

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’incamugongo nyuma y’uko umugabo akekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe, nyuma y’amakimbirane yari asanzwe avugwa muri uru rugo. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w’Akabare, Akagari k’Akabare, Umurenge wa Musha, aho abaturage babyutse basanga umugore yishwe mu…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka ine yakekaga ko atari uwe

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka ine witwa Manzi Success Lionel, bikekwa ko yari amaze iminsi atemera ko ari uwe. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yove, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato, ku wa 27 Kamena 2026, nyuma y’iminsi umuryango n’abaturage bamushakisha. Amakuru aturuka…

Soma inkuru yose

Dr. Murangira Yasabye Abagabo Bahohotewe Kujya Batanga Ibirego aho Kwihorera

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko kuba umugabo bitagomba gushingira ku kwihorera cyangwa gukoresha imbaraga, ahubwo ko ubugabo nyabwo bugaragarira mu bushobozi bwo kwifata, kugenzura uburakari no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Yabitangaje ku wa 19 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu…

Soma inkuru yose

I Ngoma: Abantu bane bakatiwe burundu nyuma yo kwica umubyeyi w’umwe muri bo

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe Mukaremezo Xaverine, bwateguwe kandi bugakoranwa ubushake. Muri abo harimo umuhungu wa nyakwigendera, Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, ushinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu mugambi wo kwica nyina. Icyemezo cyasomwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 mu…

Soma inkuru yose

Kenneth Law yemeye ibyaha byo gufasha abantu kwiyahura

Kenneth Law, umugabo w’Umunya-Canada ukurikiranyweho kugurisha uburozi ku bantu bo mu bihugu bitandukanye, yemeye ibyaha 14 byo gufasha abantu kwiyahura mu rubanza rwabereye mu Ntara ya Ontario. Uyu mugabo w’imyaka 60 yemeye ibi byaha mu masezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha, aho yemeye uruhare rwe mu rupfu rw’abantu batandukanye bo muri Canada. Nyuma y’ayo masezerano, ibirego by’ubwicanyi yari…

Soma inkuru yose

Ngoma: Abakekwaho kwica umusaza bamushakaho amafaranga batawe muri yombi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangaje ko zataye muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe umusaza wo mu Murenge wa Gashanda, wishwe nyuma yo kuburirwa irengero iminsi itari mike. Umurambo w’uyu musaza wabonetse ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, mu murima wo muri uwo murenge, ariko uboneka hari ibice by’umubiri byawuburagaho….

Soma inkuru yose