Nyamasheke: Abajura batemye umucuruzi w’ingurube banamwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw

Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi bakekwaho gutema umucuruzi w’amatungo witwa Barutusanumwe Zacharie no kumwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw yari avanye mu bucuruzi bw’ingurube. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, mu ijoro ryo ku wa 24 Nyakanga 2026, ahagana saa munani z’ijoro. Amakuru avuga…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda bacurujwe mu mahanga bamaze gutahuka

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko hagati ya Nyakanga 2025 na Werurwe 2026, Abanyarwanda 289 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye bamaze gutahukanwa ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa. Yabitangaje mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko iryambukiranya imipaka. Imibare yatangajwe igaragaza ko muri abo…

Soma inkuru yose

Rwamagana: Umugabo Yafashwe Agiye Gutoroka Nyuma yo Gukekwaho Kwica Umugore we Amukubise Ikibando

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’incamugongo nyuma y’uko umugabo akekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe, nyuma y’amakimbirane yari asanzwe avugwa muri uru rugo. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w’Akabare, Akagari k’Akabare, Umurenge wa Musha, aho abaturage babyutse basanga umugore yishwe mu…

Soma inkuru yose

Gisagara: Polisi Yasabye Abaturiye Umupaka w’u Burundi Kwirinda Ibyaha Byambukiranya Imipaka

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’izindi nzego, yakoreye ubukangurambaga abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa, ubahuza n’u Burundi, ibasaba kurushaho kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano. Ubu bukangurambaga bwari bugamije kwibutsa abaturage ko umutekano w’igihugu utangirira ku ruhare rwa buri wese, cyane cyane abaturiye imipaka, aho…

Soma inkuru yose

RDF Yashimiye Abasirikare Basezerewe ku Murimo, Ishima Uruhare Bagize Mu Kurinda Igihugu

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashimiye ba Ofisiye baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi, zibashimira uruhare bagize mu kubaka no guteza imbere igisirikare cy’u Rwanda no kurinda ubusugire bw’igihugu. Uyu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, uyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Mubarakh Muganga, n’abandi bayobozi…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Inzego z’Ubuyobozi n’Umutekano Zasabye Abaturage Gufatanya Mu Kurwanya Ibyaha

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, bwakanguriye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kubungabunga ibidukikije no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’iterambere. Ubu bukangurambaga bwari buyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wari kumwe n’abayobozi b’Ingabo na Polisi,…

Soma inkuru yose

Ngoma: Abarenga 60 bakekwaho ubujura n’ibindi byaha batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma yatangaje ko yataye muri yombi abantu barenga 60 bakekwaho ibikorwa bitandukanye byahungabanyaga umutekano w’abaturage bo mu Mirenge ya Kibungo na Rukumberi. Mu byo aba bantu bakekwaho harimo ubujura, guteza umutekano muke, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, gucuruza kanyanga n’urumogi, ndetse n’ibindi bikorwa by’urugomo byavugwaga muri…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ikirego RDC yareze u Rwanda Muri ICJ ari “Amayeri ya Politiki”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ikirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yajyanye mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) kigamije impamvu za politiki, aho yavuze ko ari uburyo bwo guhisha ubufatanye Leta ya RDC ifitanye n’umutwe wa FDLR u Rwanda rushinja kuba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi yabitangaje ku…

Soma inkuru yose

Ruhango: Polisi y’u Rwanda yasabye abakora mu mabagiro n’abaturage kwirinda ubujura bw’amatungo

Mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro ndetse n’abaturage muri rusange kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo, hibandwa cyane ku kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kubagwa. Inzego zitandukanye n’abakora mu mabagiro yo mu Karere ka Ruhango, bibukijwe gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ubujura…

Soma inkuru yose

Burera: Umusore yafashwe atwaye ibilo 100 by’urumogi agerageza gutanga ruswa

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umusore ukekwaho gutwara ibiyobyabwenge byinshi by’urumogi, ndetse akagerageza gutanga ruswa ku bapolisi bari bamufashe kugira ngo arekurwe. Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 24 Kamena 2026, mu Murenge wa Bungwe, Akagari ka Tumba, mu Mudugudu wa Mubuga. Yari atwaye moto ipakiye ibiro 100…

Soma inkuru yose

Kirehe: RDF yasoje amahugurwa y’amezi 4 yo kongerera ubushobozi abasirikare bo muri Brigade ya 8

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasoje amahugurwa y’amezi ane yari agamije kongerera ubushobozi abasirikare bo muri Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka Icyiciro cya 8, mu rwego rwo kurushaho kubategura guhangana n’inshingano z’umutekano z’iki gihe. Aya mahugurwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, asoza ku wa 23 Kamena 2026 mu…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abasore bafashwe bamaze kwica ihene y’umuturage no kuyibaga

Abaturage bo mu Kagari ka Mbuye, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera, nyuma y’uko abasore babiri bafashwe bakekwaho kwiba ihene y’umuturage bakayibaga bagamije kugurisha inyama zayo. Amakuru abaturage bahaye TV na RADIO 01agaragaza ko aba basore bafatiwe mu bikorwa byo kwiba iyo hene nyuma yo…

Soma inkuru yose

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Mbuye, ku mugoroba wo ku wa 18 Kamena 2026. Amakuru yatangajwe n’abaturage bavuga ko uwo mwana yabonetse afite ikibazo cy’uburwayi…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abagabo batatu bafatanywe inka zirindwi bakekwaho kwiba muri Nyanza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’amatungo, nyuma yo gufatanwa inka zirindwi bari bazanye ku Isoko rya Ruhango bagamije kuzigurisha. Ibi byabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rw’ubufatanye bukomeje hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko izo nka zari…

Soma inkuru yose

Dr. Murangira Yasabye Abagabo Bahohotewe Kujya Batanga Ibirego aho Kwihorera

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko kuba umugabo bitagomba gushingira ku kwihorera cyangwa gukoresha imbaraga, ahubwo ko ubugabo nyabwo bugaragarira mu bushobozi bwo kwifata, kugenzura uburakari no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Yabitangaje ku wa 19 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu…

Soma inkuru yose

Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ibyaha. Mu Karere ka Ruhango, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara cyane mu rubyiruko birimo ikoreshwa…

Soma inkuru yose

Umugabo wari ugiye gusengera ahatemewe mu mugezi wa Musogoro yabonetse yapfuye

Umugabo wo mu Karere ka Karongi witwa Hakizumwami Emmanuel w’imyaka 40 yabonetse yapfuye nyuma y’aho yari yavuye mu rugo agiye gusengera ahantu hatemewe mu mugezi wa Musogoro, mu Murenge wa Rubengera. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera ku wa 14 Kamena 2026. Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Ruvumbu,…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe

Mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umugabo wafatiwe mu cyuho asambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe, nyuma y’uko abaturage bumvise uwakorewe ayo mahano ataka bagatabaza. Ibi byabaye ahagana saa munani z’amanywa ku wa 8 Kamena 2026, mu gashyamba kari hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Polisi yakanguriye abaturage gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, isaba abaturage gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano no gutanga amakuru ku gihe. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 10 Kamena 2026, guhera saa munani z’amanywa, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umurenge…

Soma inkuru yose

Nyanza: Hari gukorwa iperereza ku rupfu rw’umugabo wasanzwe mu muhanda, abantu batanu bafashwe

Inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha mu Karere ka Nyanza zatangiye iperereza ku rupfu rw’umugabo wasanzwe mu muhanda wa Kigali-Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ku makimbirane yabaye mu ijoro ryabanjirije uwo munsi. Ibi byabereye mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara, aho abaturage bavuga ko…

Soma inkuru yose

Muhanga: Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano, ishimangira ko ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 05 Kamena 2026 mu bukangurambaga bwabereye kuri Muhanga Regional Stadium mu Karere ka Muhanga, bwahuje Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Umusore yafashwe amaze kwiba ihene eshatu z’umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo hagamijwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Muri urwo rwego, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Ngoma, hafatiwe mu cyuho umusore wari umaze kwiba ihene eshatu…

Soma inkuru yose

Ruhango: Polisi yafashe umugabo wari umaze kwiba miliyoni 1.7 Frw

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’abaturage, ikomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye, cyane cyane ubujura buhungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo. Muri urwo rwego, kuwa 27 Gicurasi 2026, Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana yafatiye mu cyuho umugabo wari umaze kwiba umucuruzi amafaranga asaga miliyoni imwe n’ibihumbi…

Soma inkuru yose

Gatsibo: Umusore na nyina batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gutera amazirantoki kwa Mudugudu

Abaturage babiri bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi, barimo umusore na nyina, batawe muri yombi bakekwaho gutera amazirantoki kwa Mudugudu nyuma y’uko bivugwa ko bashakaga kwihimura ku buyobozi bw’inzego z’ibanze. Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 28 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi. Umuyobozi…

Soma inkuru yose

Huye: Polisi yasabye abakora mu ibagiro gukaza ingamba zo kurwanya ubujura bw’amatungo

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gukumira ibyaha no gushimangira uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano. Muri urwo rwego, mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, abakora mu ibagiro rya Matyazo basabwe kongera imbaraga mu gukumira ubujura bw’amatungo, cyane cyane harebwa inkomoko y’amatungo yose…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Abaturage basabwe gukaza amarondo nyuma y’ikorwa ry’ubujura bw’Ibendera ry’Igihugu

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro bwongeye gusaba abaturage gukaza amarondo no kurushaho kwita ku mutekano, nyuma y’uko Ibendera ry’Igihugu ryari rimaze iminsi ryibwe ribonetse rirambuye mu ishyamba hafi y’umugezi wa Rutsiro. Iri bendera ryari ryaribwe ku biro by’Akagari ka Muyira, mu Murenge wa Manihira, aho amakuru y’ikorwa ry’ubujura yamenyekanye mu gitondo cyo…

Soma inkuru yose

Nyanza: Hafashwe umugabo ukekwaho gucuruza inyama z’imbwa mu baturage

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwo mu Karere ka Nyanza zata muri yombi umugabo ukekwaho kubaga no gucuruza inyama z’imbwa mu baturage. Uyu mugabo witwa Banguwiha uzwi ku izina rya Mugoyi, afite imyaka 44 y’amavuko. Yafatiwe mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, mu Mudugudu wa Kavumu. Amakuru yatangajwe n’abaturage avuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko…

Soma inkuru yose

Huye: Umwana umwe yapfuye abandi babiri barakomereka mu nkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi

Agahinda n’ihungabana ni byinshi mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe inzu abana batatu barimo, umwe muri bo agahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye. Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa mbili z’umugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, aho abaturage bavuga…

Soma inkuru yose

Ngoma: Abakekwaho kwica umusaza bamushakaho amafaranga batawe muri yombi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangaje ko zataye muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe umusaza wo mu Murenge wa Gashanda, wishwe nyuma yo kuburirwa irengero iminsi itari mike. Umurambo w’uyu musaza wabonetse ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, mu murima wo muri uwo murenge, ariko uboneka hari ibice by’umubiri byawuburagaho….

Soma inkuru yose