Umushinga wa Trump Tower muri Australia wahagaritswe kubera kutishimira izina rya Trump.

Izina rya Trump ryiswe “uburozi” muri Australia

Umushinga wo kubaka inyubako ya mbere ya Trump Tower muri Australia wahagaritswe nyuma y’amezi atatu gusa utangajwe. Sosiyete y’iterambere ry’imiturire ya Altus Property Group yavuze ko izina rya Trump ryamaze kutakirwa neza n’abaturage benshi bo muri icyo gihugu.

Umuyobozi mukuru wa Altus Property Group, David Young, yabwiye CNN ko ibintu byinshi biri kuba ku isi, harimo n’intambara ya Iran, byatumye abantu benshi muri Australia barushaho kutishimira izina rya Trump.

Yagize ati:“Reka tubivuge uko biri, intambara ya Iran n’ibindi bibazo biri ku isi byatumye izina rya Trump rirushaho kutakirwa neza muri Australia.”

Umunara wari kuba uwa mbere muremure muri Australia.

Uyu munara witwaga Trump International Hotel & Tower Gold Coast wari kuba ufite amagorofa 91, ukaba wari kuzaba ari wo muremure kurusha indi yose muri Australia.

Ibyari bigize uwo mushinga

Uyu mushinga wari ugizwe na: Hoteli y’akataraboneka ifite ibyumba 285 Inzu z’ubucuruzi zihenze ,Restaurants n’ahantu ho kwidagadurira ,Apartments z’abakire ,Ibikorwaremezo byari gukorwa hakurikijwe amabwiriza ya Trump Organization.

Muri Gashyantare 2026, Eric Trump yari yavuze ko uyu wari kuba umushinga wa mbere wa Trump Organization wemerewe gukorera muri Australia ku mugaragaro.

Abaturage benshi barwanyije uwo mushinga.

Nyuma yo gutangazwa kw’uyu mushinga, abaturage benshi muri Australia bahise batangira kuwamagana.Hari petition yashyizweho isaba guhagarika uwo munara, maze ikusanya abantu barenga ibihumbi 140 bashyizeho umukono.

Umwe mu batangije iyo petition yavuze ko yabitewe n’uburyo yabonaga amakimbirane n’urwango bifitanye isano n’abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buyobozi bwa Donald Trump.Yavuze ko yashakaga uburyo bwo kugaragaza ko atemera ibyo yabonaga ku mbuga nkoranyambaga.

Inyubako izubakwa ariko idafite izina rya Trump.

David Young yavuze ko umushinga utahagaritswe burundu, ahubwo ko uzakomeza kubakwa ariko udafite izina rya Trump.Mu butumwa yashyize kuri LinkedIn, yavuze ko kubona abantu benshi bamagana Trump Tower ari ibintu “bidakwiye,” ariko yemera ko izina rya Trump ritakiri ryiza muri Australia.

Yagize ati:“Nta makimbirane dufitanye n’umuryango wa Trump, ariko muri iki gihugu izina rya Trump ryamaze kuba ikibazo ku baturage benshi.”Yanavuze ko ari kuganira n’andi masosiyete akomeye ashobora gufatanya na Altus kuri uwo mushinga mushya.

Gusa Trump Organization yavuze ko ari sosiyete itavanga politiki n’ubucuruzi.

David Young yagerageje gusobanura ko The Trump Organization idakora politiki, ahubwo ko iyoborwa n’abahungu ba Trump ari bo Eric Trump na Donald Trump Jr.Yavuze ko iyo sosiyete ifite hoteli, resorts n’iminara irenga 136 ku isi yose, ariko ko itangazamakuru ryo muri Australia rikomeza guhuza uwo mushinga na politiki ya Donald Trump.

Umushinga wari waratangiye gutekerezwa kuva mu 2007.

David Young yavuze ko yatangiye gutekereza kuri uwo munara kuva mu 2007, nyuma yo guhamagara Ivanka Trump amusaba ubufatanye.Yari afite inzozi zo kubaka inyubako nziza cyane y’ubukerarugendo ahitwa Surfers Paradise, kandi yizeraga ko yari kuzura mbere y’imikino Olempike ya 2032 Summer Olympics izabera i Brisbane.

Ubuyobozi bwa Gold Coast bwavuze ko nta busabe bwari bwatangwa

Mayor wa Gold Coast, Tom Tate, yavuze ko nta busabe bwari bwigeze butangwa ku buyobozi bw’umujyi kugira ngo uwo munara wemererwe kubakwa.

Yagize ati:“Uyu wari amasezerano hagati y’ibigo bibiri byigenga. Nta mushinga twigeze twakira ngo tuwusuzume.”Tom Tate yavuze ko ikibazo cy’amafaranga n’inyungu Trump Organization yashakaga na cyo gishobora kuba cyaratumye ayo masezerano aseswa.

Yavuze ko Trump Organization yashakaga amafaranga menshi ndetse n’inyungu nini ku izina ryayo, mu gihe Altus yo yumvaga ari yo iri gushora amafaranga menshi mu mushinga ,lbyo byatumye impande zombi zitandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *