Koga kenshi mu mutwe ni ingenzi cyane ku buzima bw’Umuntu

Mu gihe abantu benshi bakomeje kujya impaka ku buryo bwiza bwo kwita ku musatsi, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko koga mu mutwe kenshi bishobora kugira uruhare runini mu kurinda uruhu rwo ku mutwe no gutuma umusatsi ukura neza.

Ese Koko gukoresha isabune mu mutwe kenshi bishobora kwangiza umusatsi ?

Hari abantu benshi bumva ko gukoresha isabune yo mu mutwe kenshi bishobora kwangiza umusatsi cyangwa gutuma ucika intege, cyane cyane ku bantu bafite umusatsi woroshye cyangwa wumagara vuba. Gusa abashakashatsi bavuga ko ibi bidakwiye gufatwa nk’ukuri ku bantu bose, kuko uburyo bwo kwita ku musatsi buterwa n’ubwoko bw’umusatsi umuntu afite ndetse n’imibereho ye ya buri munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe na kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Procter & Gamble, ikora ibikoresho bitandukanye birimo n’ibyita ku musatsi, bwagaragaje ko umuntu aba akwiriye nibura koga mu mutwe inshuro eshanu cyangwa esheshatu mu cyumweru.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko koga mu mutwe bifasha gukuraho amavuta menshi akorwa n’umubiri, ivumbi ndetse n’umwanda ushobora kwangiza uruhu rwo ku mutwe. Banagaragaza ko iyo umuntu adatoga mu mutwe igihe kinini bishobora gutuma habaho utubumbe two ku mutwe, kwishimagura k’uruhu ndetse rimwe na rimwe umusatsi ugatangira gucika.

Gukaraba kenshi mu mutwe bigabanya Stress

Uretse ubu bushakashatsi, umuganga w’inzobere mu ndwara z’uruhu ukorera mu bitaro bya Cleveland Clinic, Dr. Shilpi Khetarpal, yavuze ko gukaraba mu mutwe kenshi bifasha kugabanya ibibazo byinshi bifata uruhu rwo ku mutwe.Yasobanuye ko isabune yo mu mutwe ifasha kugabanya amavuta akorwa n’umubiri ashobora kuba meza ku musatsi iyo ari ku rugero rukwiye, ariko iyo abaye menshi agatera ibibazo birimo utubumbe two ku mutwe, kubyimba k’uruhu ndetse no guca k’umusatsi.

Ati: “Iyo umuntu atoga mu mutwe igihe kinini, amavuta n’umwanda biriyongera, bikaba byakurura udukoko duto cyangwa indwara zishobora kwangiza uruhu rwo ku mutwe.”

Itondere gukoresha mu mutwe isabune iyo ariyo yose ibonetse

Nubwo bimeze bityo ariko, abahanga bavuga ko abantu badakwiriye gukoresha amasabune akaze cyane akuraho amavuta yose ku musatsi, kuko na byo bishobora gutuma uruhu rwuma cyane. Basaba abantu guhitamo isabune ijyanye n’ubwoko bw’imisatsi yabo, yaba ifite amavuta menshi, yumagaye cyangwa isanzwe.

Abafite umusatsi ucuramye cyane cyangwa woroshye cyane bo bagirwa inama yo kutarenza urugero mu gukoresha amazi ashyushye cyangwa ibikoresho bishyushya umusatsi, kuko bishobora gutuma wangirika vuba.

Abahanga mu bwiza kandi bavuga ko usibye koga mu mutwe, hari indi myitwarire ifasha umusatsi kugira ubuzima bwiza. Muri yo harimo kurya indyo yuzuye, kunywa amazi ahagije, kwirinda guhangayika cyane ndetse no kudahora ushyira ibintu byinshi by’imiti mu musatsi.

Mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi bya Afurika, abantu benshi bakomeje kugira inyigisho zitandukanye ku kwita ku musatsi, aho bamwe bemera ko koga mu mutwe buri munsi ari bibi, abandi bakavuga ko ari ingenzi cyane cyane ku bantu bakora ibikorwa bibatera ibyuya byinshi.

Abahanga bavuga ko icy’ingenzi atari umubare nyawo w’inshuro umuntu yoga mu mutwe, ahubwo ari ukureba uburyo umusatsi n’uruhu rwo ku mutwe byitwara, kugira ngo umuntu ahitemo uburyo bumunogeye kandi bumurinda ibibazo by’ubuzima bw’umusatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *