Udushya tuzaranga igikombe cy’isi cya 2026.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico gitegerejwemo udushya ugereranyije n’ibindi bikombe byabanje, aho FIFA iri gutegura udushya twinshi tugamije kongera imyidagaduro, ikoranabuhanga no kurinda abakinnyi.

Kimwe mu bikomeje kuvugisha benshi n’igitaramo (halftime show) kizaba ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere, mu buryo busa n’ubukoreshwa muri muri NFL. FIFA ivuga ko ibi bizahuza umupira n’imyidagaduro, nubwo hari abafana bamwe batabyishimiye. Icyakora, amakuru ataratangazwa avuga ko hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri hazabaho iminota 30 aho kuba 15 nk’ibisanzwe.

Ibimenyetso biri hanze ni ibihuha cyangwa ibiganiro bitarafata umwanzuro wa nyuma.

Hazanakoreshwa ikorabuhanga rishya ririmo AI ifasha gusuzuma kugarira (offside) ndetse na camera zambarwa n’abasifuzi kugira ngo abafana babone uko ibyemezo bifatwa. Abanyezamu nabo bazajya barekurira umupira mu masegonda umunani gusa, bitaba ibyo ikipe bahanganye ihabwe koruneri.

Ku bijyanye n’amakarita, FIFA yazanye impinduka zikomeye zizakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Ikarita imwe y’umuhondo izajya ihanagurwa nyuma y’amatsinda ndetse yongere ihanagurwe nyuma ya 1/4, hagamijwe ko abakinnyi benshi batabura imikino ikomeye harimo nk’umukino wa nyuma.

Ikindi gishya ni uko FIFA yatangaje umwanya wo kunnywa amazing utegetwse, aho buri gice cy’umukino kizajya gihagarara iminota mike hagati kugira ngo abakinnyi banywe amazi no kwirinda ubushyuhe bukabije, cyane cyane kubera ibihe by’ikirere biteganyijwe muri Amerika y’Amajyaruguru.

Igikombe cy’Isi cya 2026 gishobora kuba intangiriro y’igihe gishya mu mupira w’amaguru, aho siporo, ikoranabuhanga n’imyidagaduro bizaba bihurira ku rubyiniro rumwe. Gusa amakuru amwe namwe ntarafatwaho umwanzuro wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *