Ese birakwiye “Guhuhura” umurwayi urembye ?

Ikibazo cyo guhuhura umurwayi urembye cyane, kizwi nka Euthanasia (gufasha umurwayi utazakira gupfa mu mahoro), gikomeje guteza impaka zikomeye mu bihugu byinshi ku Isi. Hari ababona ko ari uburyo bwo kugabanya ububabare bukabije bw’umurwayi, mu gihe abandi bavuga ko binyuranyije n’agaciro k’ubuzima ndetse n’inyigisho z’idini.

Mu Rwanda, iki gitekerezo ntikirashyigikirwa n’amategeko ndetse n’umuco nyarwanda ukomeza gushyira imbere ko ubuzima butangwa n’Imana kandi ari yo ibugena. Bityo nta muntu ukwiye kubuzwa amahirwe ye ya nyuma kugeza igihe runaka amagara ye ashyuzweho akadomo.

Bamwe mu baturage bavuga ko nubwo umurwayi yaba ababaye cyane cyangwa abaganga bavuga ko atazakira, adakwiye kwamburwa ubuzima ku bushake. Bavuga ko kubikora bisa no kwivugana umuntu cyangwa kwiyahura.

Jean Bosco, umwe mu baturage, avuga ko abantu bemera Imana badakwiye gushyigikira igikorwa nk’icyo kuko ubuzima bufatwa nk’impano iva ku Mana.

Ati: “Iyo umuntu ageze igihe cye arapfa, ntabwo bisaba ko yicwa n’undi muntu. Ni yo mpamvu nanjye ntakwemera ko umuntu yamburwa ubuzima kubera gusa ko ababaye.”

Undi mukecuru w’imyaka 68 yavuze ko n’umurwayi ubabara cyane akwiye gutegereza igihe Imana yamugeneye.

Ati: “Imana iba izi igihe izamuhamagarira, Guhuhura umuntu bisa no kwiyahura.”

Nubwo hari abatabishyigikiye, bamwe mu baganga bavuga ko hari ibihe umurwayi agera aho ububabare bwe buba bukabije cyane ku buryo no gukomeza kumuvuza bitongera kugira icyo bimufasha.

Umuyobozi umwe w’ibitaro byo mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko hari imiryango imara umutungo wayo wose ivuza umuntu bazi neza ko atazakira, ibintu bishobora gusiga abandi bo mu muryango mu bukene bukabije.

Yagize ati: “Hari igihe umuntu aremba cyane ku buryo n’umuryango ubona ko nta cyizere gisigaye. Iyo euthanasia yemewe ahantu hamwe, umurwayi afashwa gupfa mu mahoro kandi atababaye.”

Uyu muganga yasobanuye ko guhuhura umurwayi bitandukanye no kumuniga cyangwa kumwica nabi, ahubwo bikorwa hifashishijwe imiti ituma apfa adafite ububabare bwinshi.

Yongeyeho ko hari abarwayi bageza aho ububabare buba bukabije cyane, ndetse rimwe na rimwe umuryango ugasigara nta bushobozi bwo kwita ku bandi bawugize.

Hari kandi abana bavukana indwara zikomeye zitavurwa, aho bamwe batekereza ko iyo euthanasia iba yemewe byafasha kugabanya imibabaro y’umwana n’umuryango we.

Nubwo bimeze gutyo, umuco nyarwanda n’iyobokamana bikomeje kuba inzitizi zikomeye ku kwemera iki gitekerezo. Abenshi mu banyarwanda bemera ko ubuzima bugomba kurangira mu buryo busanzwe.

Mu bihugu bimwe byo ku Isi birimo Belgium, Netherlands na Canada, euthanasia yemerewe mu mategeko ku barwayi bafite uburwayi bukomeye kandi budakira, nyuma yo kubisaba ubwabo no gusuzumwa n’abaganga.

Impaka kuri iki kibazo zikomeje kwaguka kuko bamwe bavuga ko umuntu akwiye kugira uburenganzira bwo guhitamo uko ubuzima bwe burangira, mu gihe abandi bavuga ko nta muntu ugomba gufata icyemezo cyo gushyira iherezo ku ubuzima bw’undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *