Benzoo yavuze ko yiteguye guha Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ibirori bitazibagirana

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Epfo mu njyana ya Amapiano, Benzoo, yavuze ko yiteguye gutanga igitaramo cyihariye mu Rwanda ubwo azaba yitabiriye iserukiramuco rya Ivy Summer Fest riteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu bya Afurika, azataramira bwa mbere mu Rwanda ku wa 4 Nyakanga 2026 muri Nengo Eden Park Hotel, ahazabera iri serukiramuco ryatangiye kwamamara mu bikorwa by’imyidagaduro byo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Benzoo yavuze ko yishimiye kuzataramira mu Rwanda, igihugu yavuze ko amaze igihe yumva bavuga neza kubera iterambere, umutekano ndetse n’urukundo Abanyarwanda bagaragariza umuziki.

Ati: “Nishimiye cyane kuza gutaramira mu Rwanda bwa mbere. Niteguye kuzana ibyishimo byinshi no gusangira n’abakunzi banjye ibihe byiza bya Amapiano.”

Uyu muhanzi amaze kubaka izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Snokonoko”, “Mabalabala”, “Izolo”, “Mopepe” na “AmaRider”, zakunzwe cyane ku mbuga zicuruza n’izumvirwaho umuziki nka Spotify na YouTube.

Abategura Ivy Summer Fest batangaje ko uyu mwaka bateguye ibikorwa byinshi birimo ibitaramo by’abahanzi, kuvanga imiziki, ibikorwa byo kuruhukira ku kiyaga ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ubukerarugendo bwo mu Karere ka Rubavu.

Bavuze kandi ko gutumira Benzoo biri mu rwego rwo gukomeza kuzamura iri serukiramuco ku rwego mpuzamahanga no gukurura abakunzi ba Amapiano bo mu Rwanda no mu karere.

Iserukiramuco rya Ivy Summer Fest ryatangijwe mu 2025 hagamijwe guteza imbere imyidagaduro ibera hanze y’Umujyi wa Kigali no gufasha Rubavu gukomeza kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ibirori byo mu mpeshyi.

Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizitabirwa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, rikazahuza urubyiruko n’abakunzi b’imyidagaduro baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *