Umugabo wari ugiye gusengera ahatemewe mu mugezi wa Musogoro yabonetse yapfuye

Umugabo wo mu Karere ka Karongi witwa Hakizumwami Emmanuel w’imyaka 40 yabonetse yapfuye nyuma y’aho yari yavuye mu rugo agiye gusengera ahantu hatemewe mu mugezi wa Musogoro, mu Murenge wa Rubengera.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera ku wa 14 Kamena 2026. Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Mataba, muri uwo murenge.

Amakuru avuga ko saa tanu n’igice z’amanywa ari bwo umurambo we wabonetse mu mugezi wa Musogoro, ahantu hihishe hagati y’imisozi n’intoki.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko mbere yo kuva iwe yari yajyanye igikapu kirimo igitenge, inkweto, isafuriya n’ikibiriti, ibintu bikunze kwifashishwa n’abajya gusengera ahantu hitaruye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur, yavuze ko ubuyobozi bwamenye amakuru y’ikorwa ry’ubu bushakashatsi ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2026, bahita bajya kumushakisha ariko ntibamubona kugeza bukeye bwaho.

Yasobanuye ko ahakekwa ko yarohamiye hari mu isumo ryajyaga risengerwamo n’abantu bamwe na bamwe, ariko ko ubu ryamaze gucukuka rikaba rifite ubujyakuzimu bushobora guteza impanuka ku batabizi.

Yagize ati: “Ntabwo yari azi ko ari harehare. Ni ahantu mu isumo ngo bajyaga bahasengera ariko ubu haracukutse. Yagiyemo asanga harabaye harehare ahita aheramo. Abamubonye ni abantu bari bari kuhasengera. Ni ahantu hihishe cyane hagati y’imisozi ibiri mu ntoki.”

Habimana yasabye abaturage kwirinda kujya gusengera ahantu hatemewe kandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abasaba kujya bakorera ibikorwa by’amasengesho mu nsengero zemewe n’amategeko kandi zujuje ibisabwa.

Umurambo wa Hakizumwami Emmanuel wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *