Muri Kamonyi, imiryango irenga 100 yorojwe amatungo, iyabanaga mu buryo butemewe n’amategeko isezeranywa mu buryo bwemewe.

Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2026, aho imiryango 95 yo mu Murenge wa Nyamiyaga yorojwe ihene, mu gihe indi 16 yo mu Murenge wa Gacurabwenge yorojwe inka.

Cyateguwe ku bufatanye bw’imishinga RW0524 EPR Ruyumba na RW0523 EPR Gacurabwenge, ku bufatanye n’Itorero Église Presbyteriénne au Rwanda (EPR) ndetse na Compassion International, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwigira.

Pasiteri Bizimana Jerome, Umuyobozi wa Piresibiteri ya Remera muri EPR, yavuze ko ibikorwa nk’ibi biri mu murongo w’ivugabutumwa rigamije guhindura imibereho y’abaturage haba mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubw’imibereho yabo ya buri munsi.

Yasobanuye ko uretse koroza amatungo, iyo gahunda inatanga ibikoresho byifashishwa mu myuga irimo imashini zidoda n’izikora imyenda, ikanafasha imiryango yabanaga idasezeranye gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati: “Ibi bikorwa byose bigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza, kwiteza imbere no kubaka imiryango ikomeye ishingiye ku ndangagaciro nziza.”

Abaturage bungukiye muri iyi gahunda bagaragaje ko amatungo bahawe azabafasha kongera umusaruro n’amikoro y’imiryango yabo, mu gihe abasezeranye bavuga ko kuba umubano wabo ubu wemewe n’amategeko bibahaye umutekano n’uburenganzira busesuye ku muryango wabo.

Pasiteri Bizimana Jerome yashimangiye ko ivugabutumwa ridakwiye kugarukira ku nyigisho z’ijambo ry’Imana gusa, ahubwo ko rigomba no kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no kubafasha kwigira.

Yagize ati: “Abantu twigisha ijambo ry’Imana tuba tugamije ko banagira imibereho myiza kugira ngo babashe kwibeshaho. Iki ni igikorwa cy’urukundo, kandi turasaba abahawe amatungo kuzabigenza uko babyifuza, ntibatekereze ku nyungu zabo gusa, ahubwo bazirikane no koroza abandi igihe amatungo yabo azaba amaze kororoka.”

Bamwe mu baturage bungukiye muri iyi gahunda bavuga ko igiye kuba intambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kwikura mu bukene.

Uwamariya Solange, utuye mu Murenge wa Gacurabwenge, yavuze ko imibereho yari imugoye cyane, ariko ko yizeye ko inka yorojwe na Église Presbyteriénne au Rwanda (EPR) izamufasha gutera imbere.

Yagize ati: “Twabaga mu buzima bugoye, ugahinga ariko umusaruro ntube mwiza kubera kubura ifumbire. Ubu ndizeye ko iyi nka izampa ifumbire, nkajya mpinga neza kandi nkeza, bityo imibereho yanjye n’umuryango wanjye ikarushaho kuba myiza.”

Ku ruhande rwa Habineza Jean Pierre, yavuze ko yari amaze igihe ari mu rugendo rwo kwikura mu bukene ariko agakeneye ubufasha bwamufasha kugera ku rwego rwisumbuyeho rw’iterambere.

Yagaragaje ko itungo yahawe rizamubera igishoro kizafasha umuryango we kongera umusaruro n’amikoro, bityo akabasha kwihutisha urugendo rwo kwigira no kwiteza imbere.

Iki gikorwa cy’ikorwa n’EPR ku bufatanye na Compassion International kigamije gufasha imiryango itishoboye kwiteza imbere binyuze mu bworozi, guteza imbere imyuga no gushimangira imibereho myiza y’umuryango, hagamijwe kurwanya ubukene no kubaka abaturage bishoboye.

Yagize ati: “Iyi nka nibyara amata azaboneka mbe nayagurisha, abana ntibabure ikaramu n’ikayi byo kujyana ku ishuri.”

Muri icyo gikorwa kandi, mu Kagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge, imiryango 18 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye imbere y’amategeko, ihabwa uburenganzira n’inshingano byemewe na Leta.

Uwanyirigira Jeanne, umwe mu basezeranye, yavuze ko yari amaze imyaka itanu abana n’umugabo we, ariko ko nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe na Compassion International ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge, biyemeje gushyira umubano wabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Ni umunsi w’ibyishimo kuri twe. Twafashe umwanzuro wo gushyira ukubana kwacu mu mategeko kugira ngo na Leta ibimenye kandi ibyemeze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, yavuze ko gusezerana imbere y’amategeko biha umutekano abashakanye n’abana babo, kuko umuryango uba uzwi kandi wemewe n’inzego za Leta.

Yasobanuye ko ibi bifasha kurinda uburenganzira bw’abagize umuryango no kubaka umusingi ukomeye w’iterambere ryawo.

Gitifu Umugiraneza kandi yagiriye inama abasezeranye gukomeza kubaka urugo rushingiye ku rukundo, kubahana no gusangira inshingano, abasaba kutumva ko isezerano ari urwitwazo rwo kwikuraho inshingano cyangwa kwiharira uburenganzira runaka.

Yagize ati: “Isezerano si uguhabwa uburenganzira bwihariye cyangwa kwihunza inshingano, ahubwo ni ukwiyemeza kubana neza, kubahana no gufatanya kubaka umuryango ushikamye kandi uteye imbere.”

Iki gikorwa cyahuje gahunda yo guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu bworozi no gushimangira umuryango nyarwanda binyuze mu gusezerana imbere y’amategeko, kikaba cyarashimwe nk’intambwe ikomeye mu rugamba rwo kurwanya ubukene no kubaka imiryango itekanye kandi ifite icyerekezo cy’iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, yibukije abasezeranye ko itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2024 riha umugabo n’umugore inshingano zingana mu kuyobora no gutunga urugo.

Yagize ati: “Nk’uko biteganywa n’Itegeko rigenga Abantu n’Umuryango ryo mu 2024, umugabo n’umugore bafite inshingano zo gufatanya gutunga urugo. Mbere na mbere baba ari abayobozi b’urugo, hanyuma bagafatanya no kurushakira ibikenewe. Buri wese agomba kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango, umwe akagira icyo yinjiza undi na we akagira icyo atanga, byose bigamije imibereho myiza y’urugo.”

Yakomeje asaba imiryango yasezeranye gukomeza kubaka ingo zishingiye ku bufatanye, ubwubahane no gusangira inshingano, kuko ari byo shingiro ry’umuryango utekanye kandi utera imbere.

Ku rundi ruhande, Umugiraneza yanagiriye inama abaturage borojwe amatungo kuyafata neza no kuyitaho kugira ngo agere ku ntego yari agamijwe.

Yagize ati: “Turabasaba kwita kuri aya matungo mworojwe, mukayabungabunga no kuyabyaza umusaruro. Ntimukazime igicaniro cy’iterambere mwacaniwe, ahubwo namwe muzagire uruhare mu gufasha abandi binyuze mu gahunda yo kwitura, kugira ngo inyungu z’iki gikorwa zigere ku miryango myinshi kurushaho.”

Iki gikorwa cyo koroza abaturage no gusezeranya imiryango cyashimwe nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ubukene no gushimangira umuryango nyarwanda ushingiye ku mategeko n’indangagaciro z’ubufatanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *