Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ikirego RDC yareze u Rwanda Muri ICJ ari “Amayeri ya Politiki”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ikirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yajyanye mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) kigamije impamvu za politiki, aho yavuze ko ari uburyo bwo guhisha ubufatanye Leta ya RDC ifitanye n’umutwe wa FDLR u Rwanda rushinja kuba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi yabitangaje ku wa 29 Kamena 2026 mu kiganiro yagiranye na France 24, nyuma y’uko ku wa 26 Kamena 2026 RDC yari yashyikirije ICJ ikirego ishinja u Rwanda kurenga ku masezerano mpuzamahanga atandukanye, arimo ayerekeye gukumira Jenoside, kurwanya iyicarubozo, ivanguramoko no kurengera uburenganzira bw’abagore.

Mu kirego cyayo, RDC ivuga ko ibikorwa ishinja u Rwanda bimaze imyaka irenga 30 bigira ingaruka ku mutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bw’icyo gihugu, isaba urukiko kwemeza ko u Rwanda rubifiteho inshingano no gutegeka ko hatangwa indishyi.

“Ni Amayeri ya Politiki” – Nduhungirehe

Amb. Nduhungirehe yavuze ko iki kirego kidakwiye kurebwa nk’ikibazo cy’amategeko gusa, ahubwo ko ari uburyo ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi bushaka kuyobya uburari ku bibazo by’umutekano biri imbere mu gihugu.

Yagize ati: “Ni amayeri ya politiki ya DRC, iri gukorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.”

Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye ari ubufatanye u Rwanda rumaze igihe rushinja ingabo za RDC kugirana n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Yagarutse no ku bibazo by’umutekano muri Minembwe

Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko ingabo za RDC zikomeje kugaba ibitero ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi batuye mu bice bya Minembwe no mu nkengero zaho, avuga ko ibyo ari ibikorwa bikwiye kwitabwaho n’umuryango mpuzamahanga.

Yongeye kuvuga ko hari abayobozi ba RDC bagiye batangaza amagambo agaragaza urwango rushingiye ku moko, anagaruka ku magambo yigeze kuvugwa n’uwari Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen. Maj. Sylvain Ekenge, yateje impaka mu mpera za 2025.

ICJ izasuzuma impande zombiUrukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ruzabanza gusuzuma niba iki kirego cyujuje ibisabwa kugira ngo gitangire kuburanishwa, mbere yo kumva ibisobanuro bya RDC n’u Rwanda.

Mu gihe RDC isaba urukiko kwemeza ko u Rwanda rwarenze ku mategeko mpuzamahanga no gutegeka indishyi, u Rwanda rwo ruvuga ko ibirego rushinjwa ari ibya politiki kandi ko bizasubizwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Iki kibazo kije mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi umaze igihe urangwa n’amakimbirane ashingiye ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC, aho buri ruhande rushinja urundi kugira uruhare mu bibazo bihabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *