PAC Yashimangiye Gukurikiranira Hafi Inzego Zagaragayemo Imicungire Mibi y’Umutungo wa Leta

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama yatanze ku nzego zagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta, hagamijwe gukomeza kubazwa inshingano no kunoza imiyoborere.

Ibi byagarutsweho nyuma y’uko inzego zitandukanye za Leta zitumijwe gusobanura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Uturere n’ibitaro byasobanuye amakosa byagaragayemo

Mu nzego zatanze ibisobanuro harimo Akarere ka Muhanga, kasobanuye ibibazo byagaragaye mu micungire y’amasoko ya Cyakabiri na Nyabisindu

Akarere ka Rusizi na ko kemeye ko habaye intege nke mu ishyirwa mu bikorwa ry’umuhanda wa Gihundwe–Busekanka ndetse no mu ikurikiranabikorwa rya gahunda ya Girinka.

Ibitaro bya Nyabikenke, Ibitaro bya Rwinkwavu, hamwe n’Uturere twa Bugesera na Gakenke na byo byemeye ko hari ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru, bivuga ko byatangiye gufata ingamba zo kubikosora.

PAC: Intego si ugushinja, ahubwo ni ukubaza inshingano

Depite Muhakwa yavuze ko intego yo guhamagaza abayobozi mu ruhame atari ukubasebya cyangwa kubashyira mu majwi, ahubwo ari uburyo bwo kubabaza inshingano no guteza imbere imicungire myiza y’umutungo wa Leta.

Yasobanuye ko ibi bifasha gukoresha neza amafaranga ava mu misoro y’abaturage no kongera umuco wo kubazwa inshingano mu nzego za Leta

Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama bizakomeza

Depite Muhakwa yashimangiye ko akazi ka PAC katarangirira ku kumva ibisobanuro by’inzego zitandukanye, ahubwo ko Komisiyo izakomeza gukurikirana niba amakosa yagaragajwe yarakosowe n’inama zatanzwe zarashyizwe mu bikorwa.

Yagize ati: “Ntabwo bizarangirira aha. Tuzakomeza kubikurikirana kugira ngo turebe niba koko aho amakosa yakozwe yarakosowe kandi inama twatanze zarashyizwe mu bikorwa.”

Depite Muhakwa yagaragaje ko kubaza abayobozi mu ruhame ari imwe mu nzira zo guteza imbere gukorera mu mucyo no kongera ubunyangamugayo mu micungire y’umutungo wa Leta.

Yavuze ko ubu buryo bushobora gufasha inzego zibishinzwe kuryoza ababaye nyirabayazana b’amakosa, bityo umutungo wa Leta ugakoreshwa neza kandi ugatanga umusaruro ku baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *