Umunyarwenya w’icyamamare Rango Tenge Tenge ukomoka muri Uganda yavuze ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda, aho yitabiriye ibikorwa biteganyijwe mbere y’igitaramo Tintin Summer Festival kizaba ku wa 1 Kanama 2026 i Kanombe.
Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Tenge Tenge yagaragaje ibyishimo byinshi, ashimira abo yita ababyeyi be n’abavandimwe bamuherekeje muri uru rugendo.
“Ndanezerewe. Ndashimira Mama. Wakoze Mama kuba uri kumwe natwe. Turishimiye cyane cyane. Hano hari abavandimwe banjye, hari Papa, bose.”
Abajijwe niba hari umunyarwanda ukora ibihangano byo ku mbuga nkoranyambaga (content creator) asanzwe azi, yavuze ko nta n’umwe aramenya, ariko yizeye ko bidatinze azabamenya.
“Nta mu ‘content creator’ wo mu Rwanda ndamenya, ariko vuba nzamumenya.”Tenge Tenge ategerejwe mu gitaramo Tintin Summer Festival, aho azahurira n’abandi bana b’abanyempano bazasusurutsa abazacyitabira.Reba video wumve imbamutima ze zose akigera mu Rwanda.










