UNICEF Rwanda ivuga ko kurandura igwingira mu bana bizasaba igihe n’ubufatanye burambye, kuko iki kibazo gishobora gukomeza kuva ku gisekuru kimwe kijya ku kindi iyo imiryango ikomeje kugira imibereho itaboneye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF Rwanda, rivuga ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kugabanya igwingira, kurirandura burundu bisaba kongerera imiryango imwe n’imwe ubushobozi no gukomeza ibikorwa byo kurikumira.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yavuze ko igwingira ridakemurwa no kwita ku mirire y’umwana gusa, ahubwo ko hakenewe no gukemura ibibazo bigira ingaruka ku mibereho y’umuryango.
Yagaragaje ko imibereho y’umubyeyi ishobora kugira ingaruka ku mwana kuva igihe atwite, mu gihe cyo kubyara no konsa, ndetse no mu buryo umwana agaburirwa kandi arindwa indwara.
Ati: “Kugira ngo igwingire rizacike, bizasaba ubufatanye bw’igihe kirekire kuko iki ari ikibazo kiva mu gisekuru kimwe kijya mu kindi.”
Van de Wiel yavuze ko uru rugamba rusaba uruhare rwa Leta, ababyeyi, abikorera ndetse n’abashoramari.
Imibare ya Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS) 2025 igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda kiri kuri 27%.
Iki gipimo cyagabanutse ugereranyije na 33% hagati ya 2019 na 2020, ndetse na 51% mu 2005.Nubwo hari intambwe imaze guterwa, ikibazo kiracyagaragara cyane mu cyaro. Igipimo cy’igwingira mu bana bo mu cyaro kiri kuri 35%, mu gihe mu mijyi kiri kuri 19%.
Iminsi 1,000 ya mbere ni ingenziMu Rwanda, kurwanya igwingira bifatwa nk’inshingano ihuriweho n’inzego zitandukanye, kuko ikibazo gifitanye isano n’ubuzima, imirire, ubuhinzi, amazi n’isuku, uburezi ndetse n’imibereho y’umuryango.
By’umwihariko, iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana, kuva asamwe kugeza yujuje imyaka ibiri, ifatwa nk’igihe cy’ingenzi mu gukumira igwingira.
Muri iki gihe hibandwa ku kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite, imirire ye, konsa umwana no kumuha indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri.
Abajyanama b’ubuzima na bo bakurikirana imikurire y’abana kugira ngo ibibazo by’imirire bimenyekane kandi bitangirweho hakiri kare.
Leta yashyizeho kandi gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imirire y’abana, zirimo irerero, Shisha Kibondo ndetse no gushishikariza imiryango korora inkoko no guha abana amagi.
Intego ni ukumanura igwingira munsi ya 15%Muri NST2 2024–2029, u Rwanda rwihaye intego yo kumanura igipimo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu kikagera munsi ya 15% mu 2029.
Usibye imirire, gahunda zo kurwanya igwingira zinibanda ku kubona amazi meza, isuku n’isukura, ubuvuzi ndetse no guteza imbere imikurire y’abana bato binyuze muri Early Childhood Development Centers (ECDs).
Haracyakenewe imbaraga mu mibereho y’abanaEvariste Murwanashyaka, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri CLADHO, yavuze ko hakenewe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamira imibereho myiza y’abana.
Yashimiye UNICEF uruhare yagize mu guteza imbere imibereho y’abana, ariko asaba ko mu gihe kiri imbere hakongerwa imbaraga mu gukemura ibibazo birimo abana baba mu muhanda n’igwingira.
Ati: “Turacyabona abana baba mu muhanda, turacyabona abana bagwingiye… ibyo byose bikwiye gucika.”
Nk’uko Taarifa Rwanda yabitangaje, UNICEF ishimangira ko kurandura igwingira ari urugendo rusaba igihe kirekire, kuko gukemura imizi yaryo bisaba guhindura imibereho y’imiryango no gukomeza gufasha abana uhereye mu minsi ya mbere bakivuka.










