Iyo umukobwa ageze mu gihe yumva yiteguye kubaka urugo, ashobora guhura n’abasore benshi bamutereta. Icyo gihe guhitamo uwo bazabana bishobora kutoroha, cyane cyane iyo buri wese agaragaza imyitwarire itandukanye.
Hari igihe umuntu ashobora guhitamo adashishoje, nyuma akaza kwicuza avuga ko yahisemo nabi. Nubwo nta muntu utunganye, hari imyitwarire umuntu ushaka kubaka urugo akwiye kwitondera mbere yo gufata icyemezo gikomeye.
Dore abasore batandatu iyi nkuru igaragaza nk’abakwiye kwitonderwa.
1. Umusore ukunda gutereta buri mukobwa
Uyu si wa wundi ushobora kuba afite abakobwa babiri cyangwa batatu akagerageza guhitamo umwe. Ahubwo ni umusore utajya arambirwa no gutereta, ku buryo hafi ya buri mukobwa ahura na we ashobora kumwereka ko amushaka.
Ashobora gutereta umukobwa bahuriye mu modoka, uwo bakorana, uwo bahuriye ahantu runaka cyangwa undi wese abonye akamushimisha.
Ikibazo si uko umuntu yigeze gutereta gusa, ahubwo ni igihe gutereta abandi biba imyitwarire ihoraho kandi ntabe ashobora gushyiraho umurongo mu mubano.
Umukobwa ushaka kubaka urugo akwiye kwitegereza niba uwo musore ashoboye kuba mu mubano urangwa n’ubudahemuka, icyizere no kubaha uwo bakundana.
2. Umusore utarategura ubuzima bwe
Hari umusore ushobora kuba afite imyaka ikwiye yo kubaka urugo, ariko imitekerereze ye ikaba itaragera kuri urwo rwego.
Ashobora kuba yarize cyangwa afite akazi, ariko ntabe afite gahunda yumvikana y’ahazaza he. Igihe kinini akakirangiza mu myidagaduro, gushaka amafaranga yo kwishimisha cyangwa gutegereza ko abandi ari bo bamufasha.
Kubaka urugo bisaba inshingano. Ntabwo ari amafaranga menshi gusa, ahubwo bisaba kugira gahunda, kumenya ibyo ushaka kugeraho no kuba witeguye gufatanya na mugenzi wawe mu gukemura ibibazo by’ubuzima.
Ni yo mpamvu umukobwa akwiye kureba niba umusore ashoboye gutekereza ku hazaza no gufata inshingano mbere yo gufata icyemezo cyo kubana na we.
3. Umusore uhora yibwira ko ari we uri mu kuri
Hari abantu bigora kwemera amakosa yabo. Iyo habaye ikibazo hagati yabo n’umukunzi, bahita bashaka impamvu zibereka nk’abatakoze amakosa.
Umusore nk’uyu ashobora kumara umwanya munini yisobanura aho kumva icyo mugenzi we amubwira. Ndetse n’iyo bigaragara ko yakoze amakosa, ashobora gukomeza gushaka impamvu zerekana ko ari undi wabigizemo uruhare.
Mu rugo, kutemera amakosa bishobora gutuma ibibazo bito bihinduka amakimbirane akomeye.
Umubano mwiza usaba ko buri wese ashobora kuvuga ati “Nakoze amakosa” igihe bikenewe. Kwemera amakosa no gusaba imbabazi si intege nke, ahubwo bishobora gufasha umubano gukomeza.
4. Umusore ugira ishyari rikabije
Uyu ni wa musore ushaka kumenya buri kantu kose k’umukunzi we.
Ashobora guhora abaza aho ari, abo bari kumwe, impamvu yambaye imyenda runaka cyangwa impamvu yavuganye n’umuntu runaka. Ashobora no guhamagara kenshi agamije kumenya aho umukunzi we ari, aho kumuhamagara kubera kumukumbura cyangwa kumenya uko amerewe.
Ishyari rito rishobora kubaho mu mubano, ariko iyo rihindutse gukurikirana umuntu buri gihe, kumubuza amahoro no kumwima ubwisanzure, bishobora kuba ikibazo gikomeye.
Umubano mwiza ushingira ku bwizerane. Kubana n’umuntu uguhora akeka cyangwa ushaka kugenzura buri ntambwe yawe bishobora gutuma ubuzima bwo mu rugo burangwa n’amakimbirane.
5. Umusore wiyemera cyane
Uyu musore ahora yumva ko ari we mwiza kurusha abandi.
Ashobora kwiratana amashuri yize, akazi afite, umuryango avukamo, uko agaragara cyangwa ibyo atunze. Ibyo byose ashobora kubikoresha yerekana ko ari umuntu udasanzwe kandi ko abandi bakwiye kumwifuza.
Iyo umukunzi we atemeye ibyo yifuza, ashobora kumusubiza amagambo yo kumwishongoraho cyangwa kumwereka ko atazi agaciro ke.
Ikindi gishobora kugaragara ni uko iyo bari ahantu hamwe, ashobora guhora anenga uko mugenzi we yambaye, ibyo arya cyangwa ibyo akunda, akumva ko ari we uzi ibintu byose.
Umuntu ushaka kubaka urugo akwiye kwibuka ko urugo rutubakwa n’ubwiyemezi, ahubwo rwubakwa no kubahana, kwicisha bugufi no kumva mugenzi wawe.
6. Umusore utita ku myitwarire ye
Hari umusore ushobora kuba adaha agaciro uburyo yitwara, uko avuga cyangwa uko agaragara imbere y’abandi.
Ashobora gukoresha amagambo atameshe, kunywa inzoga kenshi, kugira imyitwarire idakwiye cyangwa kutita ku buryo ibikorwa bye bigira ingaruka ku muntu bari kumwe.
Umuntu ashaka kubaka urugo akwiye kureba niba umusore ashoboye kwifata no kugira imyitwarire yubaka icyizere n’icyubahiro.
Ntabwo bivuze ko umuntu agomba kuba atunganye mbere yo gushaka, kuko buri wese afite ibyo akwiye gukosora. Icy’ingenzi ni ukureba niba umuntu yemera gukura, kwikosora no gufata inshingano.
Guhitamo uwo muzabana bisaba igihe no kwitegereza
Guhitamo uwo muzabana si icyemezo gikwiye gufatwa kubera ko umuntu ari mwiza mu biganiro, agufitiye amafaranga cyangwa akwereka urukundo rwinshi mu ntangiriro.
Ni ngombwa kwitegereza imyitwarire ye mu bihe bitandukanye, uko afata abandi bantu, uko akemura amakimbirane, uko afata inshingano n’uko yubaha imipaka y’abandi.
Umuntu ushaka kubaka urugo akwiye no kwibuka ko nta muntu utunganye. Icy’ingenzi ni ukureba niba uwo muntu afite imyitwarire ihuye n’indangagaciro wifuza ko urugo rwawe rushingiraho
Urukundo rwiza nt rushingira ku marangamutima gusa. Rushingira no ku bwizerane, kubahana, ubudahemuka, inshingano no kuba abantu babiri biteguye gukura no gukemura ibibazo bari kumwe.
Ku mukobwa ushaka kubaka urugo, kumenya umuntu mbere yo gufata icyemezo cyo kubana na we bishobora kumufasha kwirinda kwicuza nyuma.
Kandi ku basore, iyi nkuru ntigamije kuvuga ko umuntu ufite imwe muri izi ngeso adashobora guhinduka. Ahubwo ni ukwibutsa buri wese ko imyitwarire ishobora gukosorwa, kandi ko urugo rwiza rutangirira ku muntu witeguye kubaka umubano urangwa n’icyizere, kubahana n’inshingano.











