Kubura amaraso ni kimwe mu bibazo by’ubuzima bikunze kugaragara ku bantu benshi hirya no hino ku Isi. Abaganga bavuga ko iyo insoro zitukura zigabanutse mu mubiri, umuntu ashobora kugira umunaniro ukabije, guhumeka nabi ndetse n’ibindi bibazo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima iyo bitavuwe hakiri kare.
Kubura amaraso (Anemia) ni indwara iterwa no kugira insoro zitukura nke mu maraso cyangwa se izihari ntizibashe gukora akazi kazo uko bikwiye. Insoro zitukura ni zo zitwara umwuka wa oxygène mu mubiri, bityo iyo zigabanutse ingingo z’umubiri zikabura umwuka uhagije.
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kimwe mu bitera iki kibazo ari ugutakaza amaraso menshi. Ibi bishobora guterwa n’impanuka, kubagwa, kubyara cyangwa indwara zitera kuva amaraso buhoro buhoro nk’ibisebe byo mu gifu na kanseri zimwe na zimwe.
Ikindi gikunze gutera kubura amaraso ni imirire idakungahaye ku butare, vitamini B9 na B12. Izi ntungamubiri ni ingenzi mu ikorwa ry’insoro zitukura, bityo kuzibura bikagira uruhare rukomeye mu kugabanuka kwazo.
Hari kandi n’indwara zituma insoro zitukura zangirika mbere y’igihe cyazo, zirimo izo abasirikare b’umubiri bibeshya bakazifata nk’umwanzi maze bakazitera no kuzisenya.
Abantu bafite ikibazo cyo kubura amaraso bakunze kugira umunaniro uhoraho, isereri, umutwe ubabara, umutima uteragura cyane, guhumeka insigane, ikizungera ndetse rimwe na rimwe bakagira ububabare mu gatuza.
Mu rwego rwo kwirinda iki kibazo, abaganga bagira inama abantu kurya indyo yuzuye irimo imboga rwatsi, imbuto, ibishyimbo, amagi, amafi n’inyama cyane cyane umwijima, kuko bikungahaye ku butare na vitamini zifasha umubiri gukora insoro zitukura.
Iyo ikibazo gikomeye, umurwayi ashobora guhabwa imiti yongera ubutare n’amavitamini cyangwa se agaterwa amaraso bitewe n’uko uburwayi bwe buhagaze.
Abaganga basaba abantu kujya bipimisha igihe bagize ibimenyetso bikekwa ko byaba bifitanye isano no kubura amaraso, kuko kwisuzumisha hakiri kare no kuvurwa neza bifasha kwirinda ingaruka zikomeye zaterwa n’iki kibazo.













