U Rwanda na RDC byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro

Yisangize abandi

Itsinda rya tekiniki ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’iminsi hari ibiganiro byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 18 Kamena ni bwo Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono n’Abaminisitiri ku wa 27 Kamena 2025, imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Umujyanama wa Perezida Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yishimiye kuyobora “ibiganiro by’iminsi itatu byavuyemo amasezerano y’ibanze bikozwe n’itsinda rya RDC n’u Rwanda. Mu Cyumweru gitaha, twiteguye kwakira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu isinywa ry’amasezerano ku wa 27 Kamena imbere ya Marco Rubio. Twese hamwe tugamije kugera ku mahoro arambye n’ituze mu karere.”

Itsinda rya tekininiki ryigaga kuri aya masezerano y’impande zombi ryari rihagarariwe n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Politiki ya Afurika, Allison Hooker.

Ibiganiro by’iri tsinda byamaze iminsi itatu bibera i Washington, byakorwaga hashingiwe ku masezerano agena amahame aganisha akarere ku mahoro yashyizweho umukono tariki ya 25 Mata 2025 na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Therese Kayikwamba Wagner wa RDC.

Mu byemejwe harimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira ibikorwa biganisha ku makimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro, Kwakira imitwe yitwara gisirikare itari iya leta, Gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kugenzura umutekano, gufasha mu gucyura impunzi n’abavuye mu byabo imbere mu gihugu.
Amerika yavuze ko leta ya Qatar yitabiriye ibiganiro byagejeje kuri aya masezerano y’ibanze yagezweho kugira ngo bijyane n’ubushake bw’ibihugu byombi [Qatar na Amerika] bw’ibiganiro bigamije kugera ku mahoro.

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika byavuze ko uruhande rwa RDC n’u Rwanda byishimiye umusanzu n’uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar nk’abafatanyabikorwa mu kubona igisubizo mu mahoro.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *