Umuryango FPR wasinyanye amasezerano n’Ishyaka Communist Party of China

Yisangize abandi

Umuryango FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano mashya n’Ishyaka Communist Party of China riri ku butegetsi mu Bushinwa, agamije kongera imbaraga mu mikoranire nyuma y’imyaka 20 impande zombi zifitanye umubano mwiza.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, impande zombi zemeranyije gufatanya no gusangira ubumenyi mu byo kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka n’andi agamije gushinga Ishuri rya Politiki mu Rwanda.

Umujyanama Mukuru w’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Musoni Protais, yavuze ko aya masezerano azafasha impande zombi gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye.

Yagize ati: “Icya 1 ni ukureba inzu ndangamuco izerekana urugendo rwo kubohora u Rwanda kwa RPF bibera ku Mulindi kuri uyu wa Gatandatu. Akamaro kabyo ni ukugira ngo n’ejo n’ejobundi abatazi uko byagenze bazajye babona aho bajya biberebe.”

Turifuza ko izagira nk’ibice 3, byerekana mbere yo gutegura urwo rugamba uko byari bimeze, mu gihe cy’urugamba ndetse turebe na nyuma yaho na kera kugira ngo umwana n’utaravuka ubungubu najyamo ashobore kuba yareba urwo rugendo. Binamutegurire na we icyo agomba gukora ngo ya ndoto igerweho.

Iya kabiri ni ukureba uko twakubaka ishuri rya politiki rizajya ritegura abayobozi muri RPF ndetse n’abandi n’ubwo byaba mu bikorera, ishuri rishobora kuba rihamye rigategurira Igihugu abayobozi bazakiyobora igihe kirekire.

Mbere yo gushyira umukono ku masezerano, uwari ukuriye intumwa z’ishyaka Communist Party of China riri ku butegetsi mu Bushinwa Hao Huijie n’itsinda yari ayoboye babanje gusura urwibutso rya Jenoside rwa Kigari basobanurirwa amateka, banabona umwana wo kunamira imibiri y’abashyinguye muri urwo rwibutso.

Banasuye kandi Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, basobanuriwe uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze bigizwemo uruhare rw ’ubutwari bw’ingabo za APR zahoze ari iz’Umuryango FPR- Inkotanyi.

Mu isinywa ry’aya masezerano Ishyaka Communist Party of China ryari rihagarariwe na Hao Huijie, uyoboye itsinda riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *