Guverinoma yerekanye ko ibura ry’amazi ari ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Guverinoma ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi, kikaba gifite ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage bakomeje kugaragaza ikibazo cy’amazi make, aho hari n’aho igiciro cy’ijerekani imwe cyazamutse kigera hagati ya 700 Frw na 1000 Frw. Bamwe mu baturage bo mu Turere twa Kicukiro na Bugesera bavuga ko ibi bibashyira mu ngorane, kandi ko hari impungenge ku bwiza bw’amazi bagura kuko akenshi batazi aho akurwa.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’amazi kiri mu byihutirwa Guverinoma iri gukurikirana.

Yagaragaje ko hari ingamba zitandukanye zirimo gufata mu rwego rwo kongera amazi agezwa ku baturage, harimo no kwagura ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove III ndetse n’indi mishinga igamije kunoza serivisi z’amazi mu gihugu.

Minisitiri Nsengiyumva yashimangiye ko Guverinoma izakomeza gushaka ibisubizo birambye kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’amazi kigabanuke, cyane cyane mu bihe by’impeshyi bikunze gutuma amazi aba make.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasobanuye ko ikibazo cy’ibura ry’amazi gishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo ihindagurika ry’ibihe, ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo by’amazi, ndetse n’igihombo giterwa n’amazi ameneka ataragera ku bayakeneye.

Yavuze ko mu bihe by’impeshyi amazi yo mu migezi agabanuka cyane, bigatuma ingano y’amazi atunganywa na yo igabanuka. Yongeyeho ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ukomeje gusaba serivisi nyinshi z’amazi, mu gihe ibikorwa remezo bihari bitaragera ku rwego rwo guhaza ibyo bikenewe.

Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’iki kibazo, Guverinoma yashyizeho gahunda yo kugabanya no kugena uko amazi asaranganywa mu duce dutandukanye, inashishikariza abaturage kuyakoresha neza no kuyabungabunga.

Ku ruhande rw’ingamba z’igihe kirekire, Guverinoma iri gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye igamije kongera ubushobozi bwo gutunganya amazi, aho biteganyijwe ko ingano yayo izava kuri metero kibe zirenga 367.000 ku munsi ikagera kuri metero kibe zisaga 688.000 mu mwaka wa 2029.

Hari kandi gahunda yo kuvugurura no kwagura imiyoboro n’ibindi bikorwaremezo by’amazi hagamijwe kugabanya igihombo gituruka ku mazi ameneka, kikava kuri 35% kikagera kuri 25% mu 2029.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko igihugu gifite intego yo kugabanya ayo mazi apfa ubusa kugeza ku kigero cya 5% bitarenze mu mwaka wa 2050, kugira ngo kigere ku rwego rw’ibihugu bifite imicungire myiza y’amazi.

Yagaragaje kandi ko umushinga wo kwagura uruganda rwa Nzove III uri mu mishinga y’ingenzi izafasha kongera amazi agezwa ku baturage, aho ubushobozi bwarwo buzava kuri metero kibe 40.000 ku munsi bukagera kuri metero kibe 65.000 guhera muri Nzeri 2026.

Yongeyeho kandi ko harimo no gutegurwa umushinga wo kubaka uruganda rwa Nzove IV, ruzajya rutunganya amazi y’inyongera agera kuri metero kibe 150.000 ku munsi.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba warangiye mu gihe cy’imyaka itatu ni ukuvuga mu Ukuboza 2029.

Undi mushinga ukomeye ni uwo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge, ku buryo muri Mutarama 2029 ruzaba rutanga metero kibe 48.000 ku munsi, ruvuye kuri metero kibe 12.000 rutanga uyu munsi.

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2029 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Iyi gahunda ishimangira ko mu mijyi ingo zose zizagira amazi, naho mu cyaro buri muturage akazajya avoma amazi muri metero zitarenze 500 avuye ku rugo rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *