Umumaro wo Guhoberana: Isomo Twigiye ku Nkende

Abashakashatsi bagaragaje ko gukabakabana ku mibiri no guhoberana mu nkende bishobora kuba bifasha mu kubaka umubano mwiza, ukwizerana no gukorera hamwe mu matsinda.

Mu bushakashatsi bwakozwe, abashakashatsi bakurikiranye imyitwarire y’inkende mu gihe cy’iminota itanu mbere y’uko zihabwa ibiryo. Izo nkende zari zisanzwe zizi ko ibiryo bigiye kubageraho.

Abashakashatsi barebye inshuro inkende zagaragazaga imyitwarire yo guhumurizanya binyuze mu gukoranaho ku mubiri, harimo guhoberana no gukuyakuyana.

Basanze inkende zakoranaga cyane, zigahoberana kandi zigafashanya, ari zo zagiraga amahirwe menshi yo kugera ku biryo no kubisangirira hamwe mu mahoro.Uretse ibyo, basanze amatsinda y’inkende yarangwaga no kwihanganirana cyane ari na yo yagaragazaga cyane ibikorwa byo gukabakabana no guhumurizanya.

Muri iyo myitwarire harimo n’icyo abashakashatsi bise “umurongo wo guhumurizanya”, aho inkende nyinshi zahoberanaga zikurikiranye imwe inyuma y’indi.Dr Jake Brooker, umwe mu bashakashatsi, yavuze ko kwiga ku myitwarire y’inkende bifasha abantu gusobanukirwa inkomoko y’imibanire mu matsinda, uko ibinyabuzima birimo n’abantu bikemura amakimbirane, guhangana no gukorera hamwe.

Yongeyeho ko gukoranaho ku mubiri ari bumwe mu buryo bwa kera bwo gutumanaho, kandi ko bushobora kuba bwarabayeho mbere y’uko ururimi rutangira gukoreshwa.

Abashakashatsi bavuga ko gukoresha gukoranaho ku mubiri mu kubaka ukwizerana no guteza imbere imibanire myiza bishobora kuba bimaze imyaka irenga miliyoni zirindwi.

Ibi bishobora gusobanura impamvu n’abantu muri iki gihe bakoresha guhoberana, gukubita umuntu ku rutugu cyangwa kumukora ku mugongo nk’ikimenyetso cyo kumutera imbaraga, kumuhumuriza cyangwa kugaragaza ubufatanye.

Bamwe mu bashakashatsi bemeza ko iyi myitwarire ishobora kuba yarakomotse ku buryo bwa kera cyane bwo kubana neza bwatangiriye mu bisekuruza bya mbere by’abantu n’inkende.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *