Hari ibintu byinshi umuntu atamenyera mu mashuri gusa, ahubwo abisobanukirwa neza binyuze mu rugendo no guhura n’isi nyakuri. Urugendo rw’iminsi 20 nagiriye mu Bushinwa rwambereye ishuri ryihariye, runsigira ubumenyi n’ubunararibonye birenze ibyo umuntu yavoma mu bitabo cyangwa mu masomo asanzwe.
Iyi gahunda yahuje abitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye, bafite intego imwe yo kurushaho gusobanukirwa n’iterambere ry’u Bushinwa mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, umuco, itangazamakuru n’ikoranabuhanga. Buri munsi wazanaga amasomo mashya, ugahuza ibiganiro by’impuguke n’ingendo shuri zadufashaga kwirebera ibyo twari twabanje gusobanurirwa.

Tukigera i Beijing, twahise tubona ko iyi gahunda itari iy’ubukerarugendo gusa. Buri munsi twitabiraga ibiganiro byatangwaga n’inzobere zitandukanye, zadusobanuriraga urugendo rw’iterambere rw’u Bushinwa, impinduka zabaye mu itangazamakuru, iterambere ry’ikoranabuhanga, gahunda zo kubungabunga ibidukikije ndetse n’ingamba zo kurengera umurage ndangamuco. Ibyo biganiro byaduhaga ishusho rusange y’insanganyamatsiko mbere y’uko tujya gusura ibikorwa n’ahantu byabaga bifitanye isano na byo.
Kimwe mu byaranze uru rugendo kandi bikansigira urwibutso rukomeye ni uburyo u Bushinwa bwashoboye kubungabunga amateka n’umuco wabwo, ariko bukabikomatanya n’iterambere rigezweho. Ibi byagaragariye cyane mu rugendo twagiriye mu Nzu Ndangamurage Nkuru ya Beijing (Capital Museum), imwe mu hantu h’ingenzi habika amateka n’umurage ndangamuco by’iki gihugu.

Muri iyo nzu ndangamurage, twabonye ibikoresho ndangamateka, ibihangano n’imurikagurisha bitandukanye byerekana amateka y’u Bushinwa kuva mu bihe bya kera kugeza muri iki gihe. Byaduhaye amahirwe yo gusobanukirwa uko ingoma zitandukanye zayoboye igihugu zagize uruhare mu kubaka umuco, indangagaciro n’iterambere ryacyo.
Gusura icyo kigo byadufashije gukora urugendo rwihariye mu mateka y’u Bushinwa, tunarushaho kumenya uburyo iki gihugu cyabashije kurinda no gusigasira umurage wacyo mu gihe gikomeza gutera imbere mu nzego zitandukanye. Byagaragaye ko amateka n’umuco bifatwa nk’inkingi zikomeye zubakiyeho icyerekezo cy’iterambere igihugu gifite muri iki gihe.
Inzu Ndangamurage Nkuru ya Beijing ni kimwe mu bigo bikomeye bibika kandi bikerekana amateka y’u Bushinwa amaze ibinyejana byinshi, ikaba ari ahantu h’ingenzi hafasha abashyitsi n’abashakashatsi gusobanukirwa inkomoko n’urugendo rw’iterambere rw’iki gihugu.
Urugendo rwo gusobanukirwa amateka y’u Bushinwa rwakomeje ubwo twasuraga Inzu Ndangamurage y’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa. Binyuze mu mafoto, inyandiko z’amateka ndetse n’imurikabikorwa rishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho, twabonye ishusho y’urugendo rurerure igihugu cyanyuzemo kugeza ku rwego rw’iterambere kigezeho uyu munsi. Iyi nzu ndangamurage ntigarukira gusa ku kubika amateka, ahubwo iyahuza n’ibihe bya none, igafasha abayisura gusobanukirwa uburyo u Bushinwa bwubatse inzira yabugejeje ku iterambere rifite uyu munsi.

Kimwe mu byanshimishije cyane muri uru rugendo ni abantu twasangaga muri ibyo bigo ndangamateka. Haba muri iyi nzu ndangamurage, muri Capital Museum no mu zindi twasuye, wasangaga umubare munini w’abahagana ari Abashinwa ubwabo kurusha ba mukerarugendo baturutse hanze y’igihugu. Ibyo byanyeretse urwego rwo hejuru rwo guha agaciro amateka n’umuco byabo.
Byaragaragaraga ko abenshi baza gusura ibyo bigo badatewe n’itegeko cyangwa inshingano runaka, ahubwo babiterwa n’inyota yo kumenya inkomoko yabo n’amateka y’igihugu cyabo. Uko kubaha no gusigasira umurage ndangamuco ni kimwe mu bintu byagaragaje uburyo Abashinwa bakomeje guhuza amateka yabo n’icyerekezo cy’iterambere bafite, bityo bakubaka ejo hazaza badatakaje indangamuntu yabo.

Mu bindi byadushimishije muri uru rugendo harimo gusura Ikigo Kibika Impano n’Ibihangano byahawe u Bushinwa (Central Gifts and Artifacts Center), ahakusanyirizwa impano za dipolomasi igihugu cyakiriye cyangwa cyahawe n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye. Uretse kuba ibyo bihangano byari biteye amabengeza, buri kimwe cyari gifite amateka n’ubusobanuro bwihariye bugaragaza umubano, ubufatanye n’ubucuti u Bushinwa bwubatse n’ibindi bihugu.
Kuzenguruka muri iri murikagurisha byadusigiye isomo rikomeye ry’uko dipolomasi itagarukira gusa ku masezerano cyangwa inama zihuza abayobozi, ahubwo inashingira ku guhanahana indangagaciro, umuco n’ibimenyetso by’ubucuti bikomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu mu gihe kirekire.
Urugendo rwo kuvumbura umujyi wa Beijing rwanatugejeje ku muhanda uzwi nka Central Axis, umwe mu hantu h’amateka n’umuco by’u Bushinwa hagezweho cyane, ndetse uherutse kwandikwa ku Rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO. Uyu murongo ugabanya umujyi wa Beijing hagati, ukaba ari ikimenyetso cy’ubuhanga n’imitegurire byaranze ubwubatsi bwawo mu bihe bitandukanye.

Mu bice bikikije uyu muhanda twasuye ahantu hafite amateka akomeye harimo Urusengero rwa Heaven (Temple of Heaven) n’iminara ya Bell and Drum Towers. Buri kimwe muri ibi bimenyetso ndangamateka cyaduhaye amahirwe yo gusobanukirwa uruhare rwabyo mu mateka, umuco n’iterambere ry’ubwubatsi bw’u Bushinwa, bikarushaho kugaragaza uburyo iki gihugu kibungabunga umurage wacyo mu gihe gikomeza gutera intambwe igana ku iterambere rya kijyambere.










