Iki kibazo cyongeye kugarukwaho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic bwitabaga Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) kugira ngo busobanure amakosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/2025.
Abagize PAC bagaragaje impungenge z’uko ikibazo cy’amafaranga y’ingwate y’abanyeshuri arenga miliyoni 250 Frw kimaze igihe kigaragara muri raporo z’ubugenzuzi bw’imari ya Leta, ariko kikaba kitarabonerwa umuti.
Depite Uwumuremyi Marie Claire yibajije impamvu abanyeshuri basabwa gutanga amafaranga y’ingwate igihe batangira amasomo, ariko bakayarangiza batarayasubizwa kandi nta mutungo cyangwa ibikoresho by’ikigo baba bangije cyangwa bafitiye imyenda.

Yagaragaje ko bidakwiye ko ayo mafaranga akomeza kuguma mu maboko y’ikigo igihe kirekire kandi ari umutungo ugomba gusubizwa ba nyirawo nyuma yo kurangiza amasomo.
Depite Niwemahoro Wasilla yagaragaje impungenge zishingiye ku kuba ikibazo cy’amafaranga y’ingwate y’abanyeshuri kimaze igihe kigaruka muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, abaza impamvu ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic butarashyiraho ingamba zihamye zo kugikemura burundu. Yashimangiye ko bidakwiye ko abanyeshuri barangiza amasomo yabo batarasubizwa amafaranga yabo.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, na we yanenze uburyo icyo kibazo cyakomeje kudakemurwa, avuga ko bitumvikana ukuntu umunyeshuri asoza amasomo ye ariko ntahabwe amafaranga y’ingwate yatanze. Yagaragaje ko ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic bwari bukwiye kuba bwarafashe ingamba zifatika zo kugikemura mbere y’uko cyongera kugaragara mu igenzura ry’imari ya Leta.

Depite Muhakwa Valens yanenze uburyo ikibazo cy’isubizwa ry’amafaranga y’ingwate cyakomeje kudakemurwa, yibaza impamvu Rwanda Polytechnic itashyizeho uburyo bwo kugikemura abanyeshuri bakiri ku ishuri mbere y’uko barangiza amasomo.
Yagize ati: “Kuki mudashyiraho uburyo bwo kubikemura hakiri kare abanyeshuri bakiri ku ishuri? Ntibyumvikana ko umuntu amaze imyaka itatu yiga yarangiza akabura kubera gusa ko mushaka kumusubiza amafaranga ye.”
Yakomeje agaragaza ko bitumvikana uburyo ishuri rifite amakuru n’imyirondoro y’abanyeshuri baryigamo n’abaharangije ryabura uburyo bwo kubageraho kugira ngo basubizwe amafaranga yabo.
Mu gusubiza ibyo bibazo, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Imari, Jean Pierre Nkuranga, yemeye ko iki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi ku kigo. Yasobanuye ko hari abanyeshuri barangije amasomo yabo kera, bamwe bakaba bamaze imyaka igera kuri 15 batarongera kuboneka kugira ngo bahabwe amafaranga yabo y’ingwate.

Yavuze ko kuba bamwe muri abo banyeshuri barahinduye aho batuye cyangwa amakuru yabo y’itumanaho bituma kubageraho bigorana, nubwo ishuri rikomeje gushaka uburyo bwo kubashakisha no kubasubiza amafaranga yabo.
Depite Muhakwa Valens yakomeje kwibaza uburyo Rwanda Polytechnic yananirwa kugera ku banyeshuri bayo kandi ifite amakuru yabo y’ibanze, ashimangira ko ikibazo cyari gikwiye kuba cyarakemutse kera.
Mu kwisobanura, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Imari, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko ishuri rihura n’imbogamizi zo kubona bamwe mu barangije amasomo, kuko hari abamaze imyaka myinshi barangije kandi amakuru yabo atakigezweho.
Yagize ati: “Kubabona biragoye kuko hari abahinduye aho batuye, abandi nta makuru yabo dufite ahamye.”
Nkuranga yasobanuye ko nubwo bimeze bityo, ishuri rikomeje gushaka abo banyeshuri kugira ngo basubizwe amafaranga yabo. Yavuze ko muri uyu mwaka hamaze gusubizwa miliyoni 8 Frw ku banyeshuri babashije kuboneka.
Yanatangaje ko ikibazo cy’isubizwa ry’ayo mafaranga kizashyirwa mu mihigo y’abakozi kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwihariye bwo gushakisha abanyeshuri batarabona amafaranga yabo y’ingwate.

Ati: “Amafaranga Rwanda Polytechnic igomba gusubiza abayirangijemo angana na miliyoni 252 Frw. Tuzakomeza kubashakisha, kandi abazajya baboneka bazajya bahabwa amafaranga yabo.”
Abadepite bagaragaje ko hakenewe ingamba zihamye kandi zihutirwa kugira ngo ayo mafaranga asubizwe ba nyirayo, cyane cyane ko ikibazo kimaze imyaka myinshi kigaragara muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Jean Pierre Nkuranga yakomeje asobanura ko mu gihe ishuri ryananirwa kubona bamwe mu banyeshuri rigomba gusubiza amafaranga yabo, rizakorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe icyemezo cyerekeye uko ayo mafaranga yakurwa mu bitabo by’imari ya Leta.
Icyakora, iki gisubizo nticyanyuze abagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), bagaragaje ko kidatanga umuti urambye ku kibazo kimaze imyaka myinshi kigaruka muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Abadepite bagaragaje ko mbere yo gutekereza ku gukura ayo mafaranga mu bitabo by’imari, hakwiye kubanza gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri bayafitiye uburenganzira baboneke kandi bayahabwe.
Ikindi cyagarutsweho ni uko mu bisobanuro byatanzwe na Rwanda Polytechnic hatagaragajwe umubare nyawo w’abanyeshuri bagomba gusubizwa amafaranga y’ingwate, ndetse n’ingano y’ingwate buri munyeshuri asabwa gutanga igihe atangiye amasomo.
Ibi byatumye Abadepite basaba ubuyobozi bw’iki kigo gutanga amakuru arambuye kandi asobanutse kuri iki kibazo, kugira ngo hamenyekane umubare w’abafitiwe ayo mafaranga n’ingamba zifatika zizakoreshwa mu kuyabasubiza.










