Ikoranabuhanga Rikoreshwa Birenze Urugero Rishobora Kugira Ingaruka Ku Magufa, Amaso N’Ubwonko

Nubwo ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima bwa buri munsi, inzobere mu buzima ziburira abantu ko kurikoresha igihe kirekire kandi mu buryo budakwiye bishobora kubagiraho ingaruka zitandukenye ku mubiri, zirimo uburwayi bw’ijosi, kwangirika kw’amaso, kugabanuka kw’imbaraga z’amaboko ndetse no guhungabanya imikoranire y’ubwonko n’umubiri.

Mu myaka ishize, telefoni zigezweho, mudasobwa na tablets byabaye ibikoresho bikoreshwa cyane haba mu kazi, mu mashuri no mu buzima busanzwe. Icyakora, abashakashatsi bavuga ko kubikoresha amasaha menshi buri munsi bishobora gutuma umubiri uhindura imiterere buhoro buhoro.

Kunama Ureba Telefoni Bishobora Kwangiza Ijosi

Kimwe mu bibazo bikunze kugaragara ni icyo abahanga bise “Tech Neck“, giterwa no kumara igihe kinini umuntu yunamye areba telefoni cyangwa mudasobwa.Iyo umutwe uhora wunamye, ijosi n’umugongo byikorera umutwaro urenze uwo byagenewe, bikaba bishobora gutera ububabare bw’igihe kirekire, kugabanuka kw’imbaraga z’imikaya ndetse no kugira ingaruka ku myanya y’ubuhumekero.

Abahanga bagira inama abantu kuzamura telefoni cyangwa mudasobwa bakayishyira ku rwego rw’amaso, aho kuyirebera hasi igihe cyose. Banasaba gufata ikiruhuko buri minota mike kugira ngo umubiri ubashe kwisanzura.

Hari Impungenge Zo Gusaza K’Uruhu Imburagihe

Inzobere mu ndwara z’uruhu zivuga ko guhora ijosi rinamye bishobora gutuma uruhu rugira iminkanyari kare kurusha uko byari bisanzwe.

Nubwo hakiri ubushakashatsi bukomeje gukorwa kuri iki kibazo, abaganga bavuga ko gusubiramo umwanya umwe igihe kirekire bishobora kugira uruhare mu mpinduka zigaragara ku ruhu rw’ijosi.

Banaburira abakoresha amasaha y’ikoranabuhanga (smartwatch) kuyambara igihe kirekire batayikuramo, kuko bishobora gutera uburwayi bw’uruhu bitewe n’ubuhehere n’umwanda byegerana munsi yayo.

Amaso Na Yo Ashobora Kwibasirwa

Abahanga mu buzima bw’amaso bavuga ko kumara igihe kinini imbere ya ĂŠcran bishobora gutera umunaniro w’amaso, kuyumisha no gutuma atabasha gukora neza.

Nubwo gukoresha telefoni bitari byo byonyine bitera kutabona neza ibintu biri kure, ubushakashatsi bwerekana ko kumara igihe gito hanze no kutabona urumuri rusanzwe rw’izuba bishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo by’amaso.

Ni yo mpamvu abaganga bagira inama abantu kujya bamara umwanya uhagije hanze no guha amaso ikiruhuko buri kanya igihe bakora ku bikoresho by’ikoranabuhanga.

Imbaraga Z’Amaboko Zishobora Kugabanuka

Ubushakashatsi bunagaragaza ko gukoresha telefoni n’ibindi bikoresho igihe kirekire bishobora kugabanya imbaraga zo gufata ibintu ndetse bikagira ingaruka ku mikaya y’intoki n’ibiganza.

Ibi bikunze guterwa no gusubiramo ibikorwa bimwe nk’ibyo kwandika ubutumwa cyangwa gukoresha clavier amasaha menshi nta kiruhuko.

Abahanga basaba gukora imyitozo y’intoki n’amaboko ndetse no gukora siporo muri rusange kugira ngo imikaya ikomeze gukora neza.

Ikoranabuhanga Rishobora No Guhindura Imikorere Y’Ubwonko N’Amaboko

Hari kandi ubushakashatsi bwerekana ko abana n’urubyiruko bamara igihe kinini kuri ĂŠcran bashobora kugabanukirwa ubushobozi bwo gukora ibikorwa bisaba gukoresha amaboko neza, nko kwandika bakoresheje ikaramu, gushushanya cyangwa indi mirimo y’ubukorikori.

Abashakashatsi bavuga ko ari ingenzi ko abana n’abakuru bahuza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bifasha gukomeza ubushobozi bw’umubiri n’ubwenge, birimo siporo, guteka, gucuranga, ubukorikori no kwandika ku mpapuro.

Gukoresha Ikoranabuhanga Mu Rugero Ni Ingenzi

Inzobere zisoza zishimangira ko ikoranabuhanga rifite akamaro kanini mu burezi, ubucuruzi no mu itumanaho, ariko rikwiye gukoreshwa mu rugero.

Basaba abantu kwirinda kumara amasaha menshi bareba ĂŠcran nta kiruhuko, gukomeza gukora imyitozo ngororamubiri no kwita ku buzima bw’amaso, ijosi n’amaboko kugira ngo birinde ingaruka zishobora guterwa no kubatwa n’ikoranabuhanga.

Iyi nkuru ishingiye ku bushakashatsi n’ibitekerezo by’inzobere zitandukanye ku ngaruka ikoranabuhanga rishobora kugira ku mubiri w’umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *