Abahanga mu by’imikorere y’ubwonko bagaragaje ko uko ubwonko busaza bitandukana hagati y’abagore n’abagabo. Ubushakashatsi bushya bwerekana ko hari igice cy’ingenzi cy’ubwonko gifasha kwibuka no kwiga gitangira guhinduka hakiri kare ku bagore kurusha abagabo, ibintu bishobora gusobanura impamvu indwara zimwe na zimwe zifata ubwonko, zirimo na Alzheimer, zikunda kugaragara cyane ku bagore.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda riyobowe na Dr. Scott M. Hayes, bwerekana ko hippocampus, igice cy’ubwonko gifite uruhare rukomeye mu kubika no kugarura amakuru umuntu yibuka, gitangira kugabanuka buhoro buhoro uko imyaka yiyongera.
Impinduka zitangira hafi y’imyaka 50
Abashakashatsi basuzumye abantu barenga 200 bafite imyaka iri hagati ya 21 na 87, bifashishije ikoranabuhanga rya MRI risuzuma imiterere y’ubwonko.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko ibice byinshi bya hippocampus bitangira kugabanuka mu bunini umuntu ageze hafi ku myaka 50. Gusa, ku bagore hari ibice by’ubu bwonko bitangira guhinduka mbere y’iyo myaka, mu gihe ku bagabo impinduka zigaragara nyuma ariko zikaza kwihuta cyane iyo zitangiye.
Kuki abagore bashobora kugira ibyago byinshi?
Abashakashatsi bavuga ko imwe mu mpamvu ishobora kubitera ari impinduka z’imisemburo. Umusemburo wa estrogen, uzwiho gufasha kurinda ubwonko, ugabanuka cyane igihe umugore ageze mu gihe cyo gucura.
Iyo misemburo igabanutse, ubushobozi bwo kurinda hippocampus buragabanuka, bigatuma impinduka zo gusaza kw’ubwonko zigaragara vuba. Ku bagabo, impinduka z’imisemburo zibaho buhoro buhoro, ari na byo bishobora gutuma ubwonko bwabo butinda kugaragaza izo mpinduka.
Si ukwibuka gusa, no kwibanda ku bintu birahinduka
Nubwo hippocampus izwi cyane nk’igice gifasha umuntu kwibuka, ubu bushakashatsi bwerekanye ko impinduka ziyibamo zigira ingaruka no ku bushobozi bwo kwibanda ku bintu.
Abantu bafite igabanuka ry’iki gice bashobora kugira ikibazo cyo gukurikirana neza amakuru cyangwa kuyitaho igihe kirekire, ibintu na byo bishobora kugira ingaruka ku kwibuka mu buzima bwa buri munsi.
Icyo ubu bushakashatsi busobanuye
Abahanga bavuga ko kumenya igihe hippocampus itangirira guhinduka bishobora gufasha abaganga gutahura hakiri kare abantu bafite ibyago byo kugira ibibazo byo kwibuka cyangwa kurwara indwara nka Alzheimer.
Banashimangira ko ubushakashatsi ku gusaza kw’ubwonko bukwiye kujya bwita ku itandukaniro riri hagati y’abagore n’abagabo, kuko bishobora gutuma haboneka uburyo bwiza bwo gukumira no kuvura indwara zifata ubwonko.
Mu gihe abantu benshi batekereza ko gusaza kw’ubwonko bibaho kimwe kuri bose, ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari itandukaniro rigaragara hagati y’abagore n’abagabo. Ibi bishobora kuzafasha mu gutegura uburyo bwihariye bwo kurinda ubwonko no kubungabunga ubushobozi bwo kwibuka uko imyaka igenda yiyongera.











