Gisagara: Polisi Yasabye Abaturiye Umupaka w’u Burundi Kwirinda Ibyaha Byambukiranya Imipaka

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’izindi nzego, yakoreye ubukangurambaga abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa, ubahuza n’u Burundi, ibasaba kurushaho kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.

Ubu bukangurambaga bwari bugamije kwibutsa abaturage ko umutekano w’igihugu utangirira ku ruhare rwa buri wese, cyane cyane abaturiye imipaka, aho usanga hari abashukishwa kwishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo magendu no gukoresha inzira zitemewe bambuka umupaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bishobora gushyira ubuzima bw’ababikora mu kaga ndetse bikabangamira umutekano w’igihugu.

Yagize ati: “Tuributsa abaturage batuye hafi y’umupaka kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka, birimo magendu no gukoresha inzira zitemewe. Kuba hari aho imipaka ifunze si impamvu yo kuyica mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibyo bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no guhungabanya umutekano. Turabasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyo byaha bikumirwe.”

Yakomeje ashimangira ko gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa cyangwa abantu bakekwaho ibikorwa bitemewe biri mu byafasha gukumira ibyaha mbere y’uko biba.

Rutagengwa Evariste, umumotari ukorera mu Murenge wa Mugombwa, yavuze ko hari igihe bamwe mu bamotari bashukishwa amafaranga bakemera gutwara ibicuruzwa bitemewe byambukiranya umupaka, bikarangira bibagiraho ingaruka.

Ati: “Hari igihe bamwe mu bamotari bashukishwa amafaranga bakemera gutwara ibintu bitemewe byambukiranya umupaka, bikarangira babihanirwa cyangwa bikabateza ibihombo. Ubu bukangurambaga buradufasha gusobanukirwa ingaruka z’ibyo bikorwa no gufata icyemezo cyo kubyirinda.”

Undi muturage, Karangwa Evariste, yavuze ko kwambuka umupaka mu nzira zitemewe no kwinjiza cyangwa gusohora ibicuruzwa bya magendu bishobora guteza ibihombo n’ibihano ku babikora.

Yagize ati: “Abantu bamwe bambuka mu nzira zitemewe bajyanye cyangwa bazanye ibicuruzwa bitemewe, ariko iyo bafashwe barahanwa kandi bikabateza igihombo. Hari n’igihe ubuzima bwabo bushyirwa mu kaga. Twe nk’abaturage twiyemeje gukomeza gutanga amakuru ku babigaragaraho kugira ngo ibyo bikorwa bicike.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, yavuze ko kwambuka umupaka mu buryo butemewe no kwambukana ibicuruzwa binyuranyije n’amategeko biri mu byaha bikunze kugaragara mu bice bikora ku mipaka.

Yagize ati: “Bimwe mu byaha bikunze kugaragara mu baturiye umupaka ni ukwambuka mu buryo butemewe no kwambukana ibintu binyuranyije n’amategeko. Ibyo bishyira ababikora mu kaga kandi bikagira ingaruka ku mutekano rusange. Turasaba abaturage kubyirinda no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubikumira.”

Yongeyeho ko ubukangurambaga nk’ubu bufasha abaturage gusobanukirwa inshingano zabo mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru afasha inzego zibishinzwe gufata ingamba hakiri kare.

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’Abaturage mu Karere ka Gisagara, SP L. Mujawamariya, na we yashimangiye ko umutekano ari inshingano za buri wese.Yagize ati: “Umutekano ni inshingano za buri wese. Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku muntu cyangwa igikorwa cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano. Ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano ni bwo butuma ibyaha bikumirwa mbere y’uko biba.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukorera ubukangurambaga abaturage, cyane cyane abaturiye imipaka, hagamijwe kubongerera ubumenyi ku ngaruka z’ibyaha byambukiranya imipaka no gukomeza kubaka umuco wo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga amahoro n’umutekano w’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *