Kurwara “Akadege” mu Rukundo ni iki? Dore ibimenyetso n’impamvu zishobora kubitera

Urukundo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare mu mibereho y’umuntu. Iyo rufite ishingiro, rutanga ibyishimo, rugatuma abantu bafashanya kandi bagatera imbere. Gusa hari igihe amarangamutima ashobora kurenga urugero, urukundo rukaba isoko y’ubwoba, guhangayika no kubura amahoro yo mu mutima.

Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko gukunda umuntu cyane atari ikibazo ubwabyo, ariko iyo urukundo ruhindutse ukwikubira, guhora utekereza umuntu umwe gusa cyangwa gutinya kumubura ku buryo bihungabanya ubuzima bwa buri munsi, bishobora kuba bifitanye isano n’ibibazo byo mu mitekerereze.

Ibibazo byo mu bwana bishobora kubigiramo uruhare

Abahanga bavuga ko uburyo umuntu yakuriyemo bugira uruhare rukomeye ku mibanire ye yo mu gihe akuze.Umuntu wakuriye mu muryango warangwagamo amakimbirane, kutitabwaho cyangwa kubura urukundo ruhagije ashobora gukura ahora atinya gutereranwa. Ibi bishobora gutuma afata umukunzi nk’ikintu adashaka kurekura na rimwe, agahora afite impungenge ko azamuta. Ku buryo iyo bikabije, bishobora kumutera guhangayika bikagira ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Hari indwara zo mu mutwe zishobora kubigiramo uruhare

Abaganga bagaragaza ko zimwe mu ndwara zo mu mutwe zishobora gutuma umuntu adafata neza iby’urukundo.

Urugero ni indwara ya Schizophrenia, ishobora gutuma umuntu yemera ibintu bidahuye n’ukuri. Hari igihe ashobora kwizera ko umuntu amukunda kandi nta bimenyetso bihari, cyangwa akanga kwemera ko umubano warangiye.

Imihindagurikire y’amarangamutima na yo ishobora kubigiramo uruhare

Indwara ya Bipolar Disorder na yo ishobora kugira ingaruka ku mibanire.

Mu bihe byo kugira ibyishimo bikabije, umuntu ashobora kwiyegereza undi vuba cyane, ariko iyo amarangamutima ahindutse, agahita agira agahinda gakabije cyangwa kwiheba bitewe n’uko umubano uhagaze.

Kutamenya gucunga amarangamutima

Hari abantu bagorwa no kwakira amakosa cyangwa impinduka mu mibanire. Bashobora kubona umukunzi nk’umuntu utunganye cyangwa bakamufata nk’umuntu mubi cyane igihe habaye ikibazo gito.

Ibi bifitanye isano n’ibibazo by’imiterere y’umuntu (personality disorders), bishobora gutuma umubano urangwa n’amakimbirane n’ubwoba bwo gutereranwa.

Guhora ukurikirana umukunzi bishobora kukuviramo ikibazo

Indwara ya Obsessive-Compulsive Disorder (OCD) na yo ishobora gutuma umuntu ahora ashaka kugenzura umukunzi.

Ashobora guhora ahamagara, yandika ubutumwa bwinshi cyangwa ahora ashaka kumenya aho umukunzi ari. Iyo atasubijwe vuba, ashobora kugira umujinya cyangwa guhangayika bikabije.

Ni ryari umuntu akwiriye gushaka ubufasha?

Abahanga bavuga ko umuntu akwiriye kugisha inama inzobere mu buzima bwo mu mutwe igihe urukundo rutangiye:

  • Kumubuza gukora imirimo ye ya buri munsi
  • Kumutera ubwoba bukabije bwo gutereranwa
  • Kumutera kwiheba cyangwa guhangayika bihoraho
  • Gutuma agenzura cyangwa akurikirana umukunzi mu buryo bukabije

Urukundo ruzira umuze rurubaka,ariko urukabije rushobora gusenya

Urukundo nyakuri rushingira ku kwizerana, kubahana no guha buri wese umwanya we. Iyo amarangamutima arenze urugero akavamo ukwikubira cyangwa guhora ufite ubwoba bwo kubura uwo ukunda, bishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo cyo mu mitekerereze gikwiye kwitabwaho.

Ni yo mpamvu abahanga bashimangira ko gukunda umuntu bitagomba gutuma utakaza amahoro yo mu mutima cyangwa ubuzima bwawe, ahubwo urukundo rukwiye kuba isoko y’ibyishimo no gukomezanya.

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Ese koko kubenguka uwo ukunda mu gihe gito bishobora kugutera kwicuza ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *