Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Rangiro, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibihombo baterwa n’inyamaswa ziva muri pariki ya Nyungwe mu masaha y’ijoro n’igitondo zikabangiriza imyaka.
Aba baturage by’umwihariko abo mu tugari twa Banda na Gakenke, bavuga ko uko iminsi ishira ari ko inyamaswa ziva muri pariki ziyongera, zikabangiriza ibyakabatungiye imiryango, bikanishyurira abana amashuri.
Nkundimana Innocent, avuga ko yahinze imyaka ku buso bunini ariko inyamaswa zikaza kubyangiza mbere y’uko asarura.
Yagize ati: “Nahinze ibigori n’ibisheke ariko sinasaruye na kimwe kubera ko byangijwe n’impundu n’inkoto mbere y’uko byera, kandi iyo umuntu ahinze aba yiteze umusaruro uzamufasha mu mibereho ye”.
Nkundimana akomeza avuga ko ibi bihombo bituma abaturage bamwe bacika intege zo guhinga kuko baba batizeye gusarura.
Bayavuge Julie, we avuga ko ibi byatumye bamwe mu baturage bahura n’inzara kuko imyaka yabo iba yangijwe n’inyamaswa mbere y’isarura.
Ati: ” Hari igihe tugera aho tubura ibyo kurya kandi twarahinze,ugasanga imyaka inyamaswa ziyangije mbere y’uko isarurwa bikatugora cyane”.
Yasobanuye ko inyamaswa zitwa inkoto zikunze kwangiza ibijumba n’ibishyimbo, mu gihe izitwa impundu zangiza cyane ibisheke, insina n’ibindi bihingwa.
Bayavuge akomeza avuga ko uretse n’ikibazo cy’inzara binagira ingaruka ku burezi bw’abana kuko bamwe batinya kunyura hafi y’ishyamba bajya cyangwa bava ku ishuri.
Muteta Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro avuga ko ubuyobozi bwa pariki bwagiranye ibiganiro n’abaturage, ndetse bemeranya guhinga ibihingwa bitangizwa n’inyamaswa, bakazabifashwamo n’ubuyobozi.
Yagize ati: “Tugiye gusimbuza ibihingwa byibasirwa n’inyamaswa, bisimbuzwe ibihingwa ngandurarugo nk’icyayi, kandi nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’abaturage n’ubuyobozi bwa pariki abaturage bagaragaje ko banyuzwe n’iki cyemezo.”
Protais Niyigaba umuyobozi wa pariki ya Nyungwe avuga ko kuzitira inkengero zayo bidashoboka kuko inyamaswa nta ruzitiro zitakurira, ahubwo ko hariho ingamba zo gufatanya n’abaturage.
Yagize ati:“Hagomba kubaho ubufatanye n’abaturage mu gukemura iki kibazo kuko nta ruzitiro izo nyamaswa zitakurira”.
Yongeyeho ko hari n’uburyo bwo kwishyura abangirijwe.Nubwo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifite uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, haracyarimo icyuho ku byo abaturage bayituriye bayifuzaho n’ibyo ubuyozi bwayo buvuga ko bishoboka.











