The Pinnacle Kigali Yinjiye mu Ihuriro rya Hoteli Nto Nziza ku Isi

Hoteli ya The Pinnacle Kigali yinjiye ku rutonde rwa hoteli nto z’akataraboneka ku Isi zizwi nka Small Luxury Hotels of the World (SLH), ihita iba hoteli ya mbere mu Rwanda igeze kuri uru rwego mpuzamahanga.

Hoteli ya mbere mu Rwanda kuri SLH

SLH ni umuryango mpuzamahanga uhuza hoteli nto zifite serivisi zo ku rwego rwo hejuru, aho hoteli ziwugize ziba zizwiho kwakira neza abakiliya no kubaha uburambe budasanzwe.

Uyu muryango ugizwe na hoteli zirenga 700 zo hirya no hino ku Isi, ariko zigomba kuba zifite ibyumba bitarenze 50 kandi zigaragaza umwihariko mu mikorere no mu bwiza.

Icyatumye The Pinnacle Kigali yemerwa

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SLH, Richard Hyde, yavuze ko The Pinnacle Kigali yigaragaje nk’imwe muri hoteli zihariye muri Afurika kubera uburyo yubatswe, serivisi zayo n’ahantu iherereye harebana n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.

Yashimangiye ko iyi hoteli iha abayisuye uburambe budasanzwe kandi ikerekana neza ubwiza bw’u Rwanda.

Yatangiriye ku gitekerezo cy’umuryango

The Pinnacle Kigali yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025. Mu ntangiriro yari igitekerezo cyo kubaka inzu y’umuryango, ariko iza gukura ihinduka hoteli y’akataraboneka.

Iyi hoteli yubatswe ku musozi ufite ubuso bwa hegitari 3.2, ikaba ifite amagorofa atatu n’ubuso bwa metero kare 8.500.

Ifite ibyumba bike ariko byihariye

Nubwo ari hoteli nto, ifite ibyumba icyenda gusa bishobora kwakira abantu 18, buri cyumba kikagira imiterere n’umwihariko wabyo.

Abayigana bashobora kandi kubona ibikorwa byinshi birimo:

  • piscine yo kogeramos
  • auna na massage
  • gym
  • salon de beauté
  • imikino nka bowling, billiard na foosball
  • ndetse n’ahabera filime n’ibirori bitandukanye

Ibiciro bijyanye n’urwego rwayo

Ibiciro byo kuyisuramo biri ku rwego rwo hejuru, aho umuntu umwe ashobora kwishyura guhera ku 1.545$ ku manywa, mu gihe uwuharaye yishyura amafaranga arenze 3.000$.

Icyizere ku bukerarugendo bw’u Rwanda

Abasesenguzi bavuga ko kwinjira kwa The Pinnacle Kigali muri SLH ari intambwe ikomeye ku bukerarugendo bw’u Rwanda, kuko bizatuma igihugu kirushaho kumenyekana mu bakerarugendo bakunda hoteli zidasanzwe kandi zitanga serivisi zihenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *