Paystack yatangije Uburyo bwo Kwishyura hifashishijwe ChatGPT na Claude muri Nigeria

Sosiyete ya Paystack, itanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kwishyurana kandi ikaba ifitwe na The Stack Group, yatangaje ko yatangije igerageza ry’ikoranabuhanga rishya ryiswe Paystack Index, rifasha abakoresha bayo muri Nigeria kwishyura ibicuruzwa na serivisi bifashishije AI agents nka: Claude, ChatGPT na OpenClaw.

Paystack yavuze ko Index yakozwe ku bufatanye na TSG Labs, ishami ryihariye mu guteza imbere ibicuruzwa bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Ubu buryo bwubakiye ku zindi serivisi za Paystack zirimo Paystack Checkout na Zap, bugafasha abakoresha kurangiza ibikorwa byo kwishyura bifashishije AI, mu gihe ibikorwa byose byo kwishyura bikomeza gukorerwa ku miyoboro isanzwe ya Paystack.

Mu ikubitiro, ubu buryo bwatangiranye n’abakoresha Zap muri Nigeria, bukaba bukorana n’abafasha b’ubwenge buhangano (AI assistants) barimo Claude, ChatGPT na OpenClaw.

AI ikomeje kwiyongera muri Nigeria

Iyi gahunda yatangijwe mu gihe ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) rikomeje kwiyongera muri Nigeria. Aho ubushakashatsi bwakozwe na Google ku bufatanye na Ipsos bwerekanye ko 88% by’Abanya-Nigeria babajijwe bamaze gukoresha AI mu mwaka ushize, naho 62% bakayikoresha mu mirimo ya buri munsi nko gutegura ingendo, amafunguro cyangwa gahunda z’imyitozo ngororamubiri.

Paystack ivuga ko niba abantu basigaye bakoresha AI mu gufata ibyemezo no kurangiza imirimo ya buri munsi, no kwishyura ari kimwe mu bikorwa bishobora kwimukira muri ubu buryo bushya.

Umuyobozi Mukuru wa Paystack, Shola Akinlade, yavuze ati: “Paystack yamye yibanda ku gufasha ubucuruzi kwakira amafaranga mu buryo bwizewe aho abakiliya babo bari hose. Mu gihe AI agents zigenda ziba uburyo bushya abantu bakoresha bashakisha amakuru, bafata ibyemezo kandi bakarangiza ibikorwa, uburyo bwo kwishyura nabwo bugomba kujyana n’iyo mpinduka.”

Ibyo Paystack Index ishobora gukora

Mu rwego rw’igerageza, Paystack Index ishobora gufasha abakoresha bayo:

  • Kugura airtime n’amafaranga ya internet ku miyoboro yose ya telefoni muri Nigeria.
  • Kohereza cyangwa kwakira amafaranga kuri konti za Zap.
  • Gutumiza amafunguro hifashishijwe urubuga rwa Chowdeck.

Akinlade yavuze ko bifuza ko AI iba uburyo bushya abantu bakoresha mu bucuruzi, atari ukwibanda kuyibaza ibibazo gusa ahubwo bakajya banarangiriza ibikorwa byabo muri AI.

Uko ikora

Paystack yavuze ko Index ari nk’umuhuza hagati ya AI agent, Paystack, Zap n’abacuruzi.

Urugero, iyo umuntu asabye Claude kumugurira airtime, AI ni yo iganira na we, ariko Index ni yo igenzura niba icyo gikorwa cyemewe, ikareba uburenganzira bw’umukoresha, ikohereza ubusabe ku mucuruzi ubikwiriye, hanyuma ubwishyu bugakorwa binyuze muri Zap na Paystack.

Umutekano w’amakuru

Paystack yavuze ko abakoresha bakomeza kugenzura buri kwishyura bikorwa. Index ntabwo ibika nimero z’amakarita ya banki, CVV, PIN cyangwa amakuru ya konti za banki, ahubwo ikoresha uburyo busanzwe bwa Paystack busanzwe bwizewe.

Iyo hari abacuruzi benshi bashobora gutanga serivisi imwe, AI ntabwo ihitamo uwo ishaka uko yiboneye. Ahubwo Index isuzuma ibyo umukoresha yasabye, serivisi zihari, aho aherereye ndetse n’uburenganzira afite mbere yo guhitamo.

Icyiciro cy’igerageza

Paystack yavuze ko iri koranabuhanga rizabanza kugeragerezwa ku mubare muto w’abakoresha muri Nigeria kugira ngo harebwe uko AI ishobora gufasha abantu mu bucuruzi bwa buri munsi.

Sosiyete ivuga ko izakurikirana niba abantu bazajya bakoresha ubu buryo kenshi, n’uruhare bushobora kugira mu gufasha abacuruzi kubona abakiliya bashya.

TSG Labs ikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga

Usibye AI, TSG Labs yatangaje ko iri no gukora ubushakashatsi ku ikoreshwa rya stablecoins mu koroshya ubucuruzi n’ubwishyu muri Afurika, harimo no muri Afurika y’Epfo.

Akinlade yavuze ko bifuza gutegura ibisubizo bihuye n’isoko rya Afurika kandi bikubahiriza amategeko mbere yo kubitangiza.

Ibindi bicuruzwa bishya bya Paystack

Mu mwaka ushize, Paystack yatangije ibicuruzwa bitandukanye birimo:

  • Zap, uburyo bwo kwishyura hifashishijwe konti za banki.
  • Dashboard nshya ikoresha AI ku bacuruzi.
  • Paystack Small Business Bundle.
  • Uburyo bushya bwo kwishyura nka Capitec Pay muri Afurika y’Epfo na Pesalink muri Kenya.
  • Guhuza serivisi zayo na Flowcart Commerce.

Paystack yavuze ko mu gihe kiri imbere izongera umubare w’abacuruzi, serivisi ndetse n’ibihugu bya Afurika bizakoresha Paystack Index, nyuma yo gusuzuma uko iri gerageza rizitwara muri Nigeria.

Akinlade yasoje avuga ko intego yabo ari ukumva uko abantu bifuza gukoresha AI mu bucuruzi bwa buri munsi, uburyo abacuruzi bashobora kuboneka muri izi serivisi nshya, ndetse no kubaka uburyo bwizewe bwo kwishyura hifashishijwe AI ku masoko ya Afurika.

Src: IAfrica

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *