Udushya kuri Sitade umunani zo muri Quatar zakiriye igikombe cy’isi cya 2022.

Mu gihe abakinnyi bakomeje kwinubira sitade zo muri Amerika zitagenewe umupira w’amaguru, abakunzi bawo bakomeje kwibuka udushya twa sitade umunani zo muri Quatar.

Igikombe cy’Isi cya FIFA 2022 cyabereye muri Qatar cyasize amateka akomeye, kuko ari cyo cya mbere cyabereye mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse kikabera mu gihugu gito cyakoresheje stade umunani gusa zakiniwemo imikino 64 y’irushanwa. Izi stade zose zari zegeranye, byorohereza abafana kureba imikino myinshi mu gihe gito. 

Qatar yashoye amafaranga menshi mu kubaka izi sitade umunani zakiriye imikino yose y’igikombe cy’isi. 

1. Lusail Stadium

Lusail Stadium ni yo stade nini kandi izwi cyane muri Qatar. Iherereye mu mujyi wa Lusail, hafi ya Doha, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 88,966. Yafunguwe ku mugaragaro muri Nzeri 2022. Yubatswe ihumekewe n’amatara gakondo y’Abarabu (fanar) n’ibishushanyo by’umuco wa Kisilamu.

Ni yo yakiriye imikino 10, harimo umukino wa nyuma wabaye ku wa 18 Ukuboza 2022, aho Argentina yatsinze Ubufaransa  kuri penaliti. Nyuma y’Igikombe cy’Isi, igice kinini cy’imyanya cyakuwemo kugira ngo inyubako ikoreshwe mu bindi bikorwa. 

2. Al Bayt Stadium

Al Bayt Stadium iherereye mu mujyi wa Al Khor, mu bilometero hafi 35 uvuye i Doha. Ifite ubushobozi bw’abantu 68,895. Imiterere yayo imeze nk’ihema rya gakondo ry’Abarabu (Bayt Al Sha’ar), ryakoreshwaga n’aborozi b’inka n’ingamiya.

Yakiriye umuhango wo gufungura Igikombe cy’Isi n’umukino wa mbere hagati ya Qatar na Ecuador. Yanakiriye umukino wa kimwe cya kabiri kirangiza. Nyuma y’irushanwa, igice cy’imyanya yicarwamo cyaragabanyijwe. 

3. Khalifa International Stadium

Iyi ni yo stade ya kera muri Qatar, yubatswe mu 1976, nyuma iravugururwa kugira ngo yakire Igikombe cy’Isi. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,857.

Ni yo stade yonyine itarubatswe bundi bushya mbere y’Igikombe cy’Isi. Izwi cyane kubera inkingi ebyiri ndende zayo n’uburyo bwo gukonjesha ikibuga n’abafana. Yakiriye imikino umunani harimo n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu. 

4. Ahmad Bin Ali Stadium

Iyi stade iri muri Al Rayyan, ifite ubushobozi bw’abantu 45,032. Yafunguwe mu 2020 nyuma yo kongera kuyubaka.

Yubatswe hagamijwe kugaragaza amateka n’umuco wa Qatar, cyane cyane ubuzima bwo mu butayu. Yakiriye imikino irindwi kuva mu matsinda kugeza muri 1/8 cy’irangiza. Nyuma y’irushanwa yakomeje kuba urugo rw’ikipe ya Al Rayyan SC. 

5. Education City Stadium

Education City Stadium iherereye mu gace karimo za kaminuza nyinshi. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 44,667.

Yitwa “Diamond in the Desert” kubera uko ibonerana iyo izuba riyimurikira. Yakiriye imikino umunani harimo umukino wa 1/4 cy’irangiza. Yubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije kandi yahawe amanota yo hejuru mu kubaka birambye. 

6. Al Thumama Stadium

Al Thumama Stadium iherereye i Doha. Ifite ubushobozi bw’abantu 44,400.

Yashushanyijwe imeze nk’urunigi kera (gahfiya) abagabo b’Abarabu bambaraga munsi y’igitambaro cyo ku mutwe. Yakiriye imikino umunani kugeza kuri 1/4 cy’irangiza. Nyuma y’Igikombe cy’Isi, yagenewe gukomeza gukoreshwa mu mikino no mu bikorwa by’abaturage. 

7. Al Janoub Stadium

Al Janoub Stadium iherereye muri Al Wakrah, mu bilometero 22 uvuye i Doha. Ifite ubushobozi wo kwakira abantu 44,325.

Yashushanyijwe n’umwubatsi Zaha Hadid, ikaba yubaytswe mu ishusho y’ubwato bwa gakondo (dhow) bwakoreshwaga mu burobyi no gushaka amasaro mu nyanja. Yakiriye imikino irindwi kuva mu matsinda kugeza muri 1/8 cy’irangiza. Nyuma y’irushanwa yakomeje kwakira imikino ya shampiyona ya Qatar. 

8. Stadium 974

Stadium 974 ni yo stade yihariye kurusha izindi. Iherereye i Doha, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 44,089.

Yubatswe hakoreshejwe kontineri 974 zisanzwe zikoreshwa mu bwikorezi bwo mu nyanja. Umubare 974 ni kode mpuzamahanga yo guhamagara Qatar kandi ni na wo mubare wa kontineri zakoreshejwe. Iyi ni yo stade ya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi yagenewe gusenywa no kongera kubakwa ahandi cyangwa ibice byayo bigakoreshwa mu yindi mishinga.

Stade umunani za Qatar 2022 zagaragaje iterambere rikomeye mu bwubatsi, ikoranabuhanga n’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije. Buri stade yari ifite igishushanyo cyihariye gishingiye ku muco wa Qatar, bituma Igikombe cy’Isi cya 2022 kiba kimwe mu byasize amateka akomeye muri ruhago y’isi. 



Ikibuga kiza cya sitade 973 yo muri Quatar imwe mu zakiriye igikombe cy’isi 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *