Perezida Kagame yasabye ko Ikinyarwanda kirushaho kwigishwa mu nzego z’umutekano

Perezida Paul Kagame yasabye ko Ikinyarwanda kirushaho guhabwa umwanya mu mahugurwa ahabwa abasirikare n’abapolisi, agaragaza ko gukoresha neza ururimi rw’Igihugu ari imwe mu nkingi zo kubungabunga umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda. Yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 ubwo yaganiraga n’Intore 769 zigize icyiciro cya 16 cy’Indangamirwa, ziri gutozwa mu Kigo cy’Imyitozo cya Gabiro giherereye mu Karere…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore bapfuye 2,000 Frw byo kunywera inzoga

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we bari bafitanye abana batatu, nyuma y’amakimbirane bivugwa ko yaturutse ku mafaranga 2,000 Frw yari yasabye umugore ngo ajye kunywera inzoga akayamwima.Ibi byabereye mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Mucaca, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, mu Karere…

Soma inkuru yose

MINALOC yasabye abazategura ibirori kujya babanza kubimenyesha ubuyobozi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abaturage bose bifuza gutegura ibirori mu ngo zabo kujya babanza kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo bubafashe kugenzura ko amafunguro n’ibinyobwa bizatangwa byujuje ubuziranenge, bityo hirindwe ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’ababyitabira mu kaga. Yabitangaje ku wa 25 Nyakanga 2026 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Muganda…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge wa Musebeya yatawe muri yombi akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, Nkurikiyimana Pierre, yatawe muri yombi nyuma yo kwitaba ihamagazwa ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa cyatanzwe n’umwe mu bayobozi b’utugari tugize uwo murenge. Amakuru avuga ko Nkurikiyimana yatawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026, nyuma yo kwitaba ihamagazwa rya kabiri rya RIB, ishami…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu nzu, hatangijwe iperereza

Umugabo witwa Nsanzimana Justin wo mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yasanzwe yitabye Imana mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyambuye ubuzima. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Amakuru yamenyekanye ku wa 20 Nyakanga 2026, nyuma y’uko umwe mu baturanyi be yumvise radiyo yo…

Soma inkuru yose

Abakekwaho Jenoside babiri bafatiwe mu Budage no muri Canada

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bwatangaje ko Innocent Sebagoyi na Laurent Nduwayezu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batawe muri yombi nyuma y’imyaka bihishahisha mu Budage no muri Canada. Sebagoyi yafashwe ku wa 1 Nyakanga 2026, mu gihe Nduwayezu yafashwe ku wa 22 Kamena 2026. NPPA yavuze ko Sebagoyi yafashwe hashingiwe ku…

Soma inkuru yose

Nyanza: Hafashwe umugabo ukekwaho gucuruza inyama z’imbwa mu baturage

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwo mu Karere ka Nyanza zata muri yombi umugabo ukekwaho kubaga no gucuruza inyama z’imbwa mu baturage. Uyu mugabo witwa Banguwiha uzwi ku izina rya Mugoyi, afite imyaka 44 y’amavuko. Yafatiwe mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, mu Mudugudu wa Kavumu. Amakuru yatangajwe n’abaturage avuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko…

Soma inkuru yose