Kamonyi: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu nzu, hatangijwe iperereza

Umugabo witwa Nsanzimana Justin wo mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yasanzwe yitabye Imana mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyambuye ubuzima. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Amakuru yamenyekanye ku wa 20 Nyakanga 2026, nyuma y’uko umwe mu baturanyi be yumvise radiyo yo mu nzu ikomeje gucuranga igihe kirekire. Yagerageje gukomanga no kumuhamagara ariko ntiyagira igisubizo, ahita amenyesha umwe mu bo mu muryango wa Nsanzimana.

Abagize umuryango bageze aho yari atuye basanze inzu ifunze imbere. Nyuma yo kubura uko binjira, barebeye mu idirishya basanga Nsanzimana amanitse mu mugozi, yari yamaze kwitaba Imana.

Umuvandimwe we, Rwagatare Benoit, yavuze ko aheruka kubonana na nyakwigendera ku wa Gatanu, basangira nk’uko byari bisanzwe, kandi icyo gihe nta kibazo yari yabonye kimugaragaraho. Yavuze ko ku wa Gatandatu abo bakoranaga bamuhamagaye ngo ajye ku kazi, ababwira ko aza kuhagera ariko ntiyigeze ahakandagira, nyuma telefoni ye iza guceceka.

Yakomeje avuga ko umuryango utigeze uhangayikishwa n’ibura rye ako kanya, kuko yajyaga akora akazi k’ubushoferi bw’ibiraka rimwe na rimwe akamara iminsi atagaragara mu rugo.‎‎

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bagera aho byabereye kugira ngo bakore iperereza no gukusanya ibimenyetso bizafasha kumenya icyateye urupfu rwa Nsanzimana.‎‎

Abagize umuryango wa nyakwigendera kandi bavuze ko yari asanzwe abana n’umugore we, ariko ko mu gihe cyari hafi ibyumweru bibiri mbere y’uru rupfu batari bakibana, kuko umugore yari yaravuye mu rugo. Icyakora, inzego z’iperereza zivuga ko hakiri kare gutangaza icyaba cyarateye uru rupfu, kugeza igihe iperereza rizaba ryarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *