Nyanza: Hafashwe umugabo ukekwaho gucuruza inyama z’imbwa mu baturage

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwo mu Karere ka Nyanza zata muri yombi umugabo ukekwaho kubaga no gucuruza inyama z’imbwa mu baturage.

Uyu mugabo witwa Banguwiha uzwi ku izina rya Mugoyi, afite imyaka 44 y’amavuko. Yafatiwe mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, mu Mudugudu wa Kavumu.

Amakuru yatangajwe n’abaturage avuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko abaturage bafatanyije n’inzego za DASSO bamuketseho gucuruza inyama z’imbwa yari yabaze mu buryo bwihishe.

Abaturage bavuga ko imbwa yayitoye yapfuye

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko imbwa bivugwa ko yacuruzaga inyama zayo yari yapfiriye ahitwa Jandaville.

Umwe mu baturage yavuze ko uwo mugabo yayitoye ayishyira mu mufuka mbere yo kuyibaga.

Amakuru akomeza avuga ko yaba yarayibagiye mu ishyamba, nyuma agatangira kugurisha inyama zayo mu baturage. Hari n’abakeka ko yari asanzwe akora akazi ko kubaga amatungo.

Abaturage bavuga kandi ko inyama zafashwe zari igice cyo hejuru cy’umubiri w’imbwa, ariko nta mutwe wari uriho. Mu gihe uyu mugabo ngo yemeye ko igice cyo hasi yakiriye.

Uwo mugabo yavuze ko yari asanzwe arya inyama z’imbwa

Nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano, uyu mugabo yabajijwe ku byaha akekwaho maze avuga ko asanzwe arya inyama z’imbwa kuva kera.

Yavuze ko atari ubwa mbere yariye izo nyama ndetse agaragaza ko atumva ikibazo kirimo kuko ngo “atarapfa” kandi yaraziriye.

Aya magambo yakomeje guteza impaka mu baturage benshi bo muri aka gace, cyane cyane bitewe n’umuco nyarwanda utemera kurya inyama z’imbwa.

Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana

Inzego z’ubuyobozi zo muri kariya gace zatangaje ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki kibazo.

Nubwo amategeko mpanabyaha y’u Rwanda adahana umuntu urya inyama z’imbwa, amategeko ahana umuntu ugaburira abaturage inyama z’inyamaswa zitemewe kuribwa cyangwa zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iki kibazo cyateye impaka mu baturage benshi, aho bamwe bagaragaza impungenge z’ubuzima ndetse n’isuku y’ibiribwa bishobora kugurishwa mu buryo butemewe.

Cc: Umuseke rw

One thought on “Nyanza: Hafashwe umugabo ukekwaho gucuruza inyama z’imbwa mu baturage

  1. Latrina woimen havging sexHeead iin chnt tubesTeeen lilianGlasss botto boat sann marcks texasBreat
    lioe fewding bottlesAsuan inspired haircutsCuum chotsEross escor shannonCelebrities oon sex
    cenesShaolow pdntration seex positionsAduult femake heetah weightFreee mathre elbonyWhiute tea sexGree
    eged blackk pornstarsFrom floavor off love nakedSwiners idahoFreee erotic nde coouples picsMauii nakedToop 10 frse adxult sitesPreentations iin latexOnne niight
    iin pparis – hilton pornoBannk briana ccum shotReall world girrl nakedFree homade sexx videoPorrn downloadaable siteDanhny mountain’s fflaccid cohk jpegsBot ffly removal fro breastSeex mewt iin ggrey agle minnesotaNaoed
    sturgis babes 2001Fuckk asss clapSand houston esclrt reviewsGayy bear drawingsVintage camo hunring capsNside
    vaginaWhy asian girls likle asslickingBelgium lateex bedSexual hotels

    My web site: jablex.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *