Inyuma y’inkundura y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibya FDA Leta ibigarutseho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa n’itangwa ry’ibyangombwa ku binyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge. Mu berekanywe harimo Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA. Abandi ni abakozi b’ibigo bya Leta bitandukanye, barimo 10 bakorera Rwanda FDA, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gisuzuma Ubuziranenge (RSB), ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa…

Soma inkuru yose

Nyuma ya sinema, Papa Sava yinjiye mu bucuruzi bw’amakayi

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien, uzwi cyane nka Papa Sava, yatangiye urugendo rushya mu bucuruzi aho yamuritse amakayi yise “Sava”, agamije gutanga umusanzu mu guteza imbere uburezi mu Rwanda. Nk’uko IGIHE yabitangaje, uyu mushinga watangajwe bwa mbere ku wa 31 Mutarama 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 30 Papa Sava amaze akora ibikorwa…

Soma inkuru yose

Rwamagana: Umugabo Yafashwe Agiye Gutoroka Nyuma yo Gukekwaho Kwica Umugore we Amukubise Ikibando

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’incamugongo nyuma y’uko umugabo akekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe, nyuma y’amakimbirane yari asanzwe avugwa muri uru rugo. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w’Akabare, Akagari k’Akabare, Umurenge wa Musha, aho abaturage babyutse basanga umugore yishwe mu…

Soma inkuru yose

Ese Ibyerekeye “Agatama” byaba byifashe bite Mu Rwanda ? Sobanukirwa!

Ubushakashatsi bushya ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage (RDHS 2025 – Demographic and Health Survey), nk’uko bitangazwa na IGIHE, bugaragaza ko kunywa inzoga mu Rwanda bikigaragara cyane mu bagabo ugereranyije n’abagore, ndetse n’imyitwarire y’abanywa ikaba itandukanye bitewe n’imyaka, aho batuye, urwego rw’ubukungu n’uburezi. Hafi kimwe cya kabiri cy’abagabo banywa inzoga Raporo igaragaza ko hafi 50% by’abagabo b’u…

Soma inkuru yose

U Rwanda Ntiruzaba Ingwate y’Abashaka kugoreka Amateka yarwo – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera kuba ingwate y’abantu bashaka kugoreka amateka yarwo cyangwa kuyasobanura uko babyumva aho gushingira ku kuri, ibimenyetso n’amasomo igihugu cyakuye mu bihe bikomeye cyanyuzemo. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu Intare Arena, aho we na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ndetse…

Soma inkuru yose

Gasabo-Ndera: Hatashywe Ikiraro cyo mu Kirere gifite Uburebure bwa Metero 75

Abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo batangaje ko bagiye koroherezwa mu ngendo no kubona serivisi zitandukanye nyuma yo kubakirwa ikiraro cyo mu kirere kizabafasha kwambukiranya umugezi mu buryo bwizewe. Nk’uko IGIHE yabitangaje, iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’Ikigo Dar Rwanda, TYLin, Introba ndetse n’umuryango FIKA Rwanda (Bridge to Prosperity), kikaba cyaratashywe…

Soma inkuru yose

U Buholandi bwasabiye Eugène Ntambara igifungo cya burundu ku byaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwasabye Urukiko rwa La Haye gukatira Umunyarwanda Eugène Ntambara igifungo cya burundu, bumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko IGIHE yabitangaje, Ntambara w’imyaka 66 yaburanishijwe nyuma y’iperereza ryamaze imyaka myinshi rikozwe n’inzego z’u Buholandi zishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga. Amakuru yatangajwe na IGIHE agaragaza ko Ntambara yahoze atuye muri Komini Mbazi…

Soma inkuru yose