Ubushakashatsi bugaragaza ko kugira amatako manini birinda ibyago byo gupfa.


Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga miliyoni 2.5, bwagaragaje ko uko umuzenguruko w’ibibero wiyongera, ari na ko ibyago byo gupfa ku mpamvu zitandukanye bigabanuka. Abashakashatsi basanze kongera umuzenguruko w’ibibero ho santimetero 5 bifitanye isano no kugabanuka kwa 18% kw’ibyago byo gupfa. Ku bijyanye n’amatako, kongera umuzenguruko ho santimetero 10 byari bifitanye isano no kugabanuka kwa 10% kw’ibyago byo gupfa.

Ibi byagaragajwe cyane mu mwaka wa2020, ubwo itsinda ry’abashakashatsi ryakoraga ubushakashatsi bwo guhuza ibyavuye mu bushakashatsi 72 bwakorewe ku bantu barenga Niliyoni ebyiri n’igice. Abashakashatsi basesenguye isano iri hagati y’uko ibinure by’umubiri bitandukanye bigabanywa n’umubiri ndetse n’ibyago byo gupfa ku mpamvu zitandukanye. Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi The BMJ.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibinure byo mu nda bitandukanye n’ibyo ku bibero no ku matako. Muri rusange, umubyimba munini wo mu nda wasanganywe n’ibyago byinshi byo gupfa: kongera umuzenguruko w’inda ho santimetero 10 byari bifitanye isano no kwiyongera kwa 11% kw’ibyago byo gupfa. 

Kuki ibinure byo ku bibero bishobora kuba byiza?

Abashakashatsi bamaze imyaka biga itandukaniro riri hagati y’ibinure byo mu nda n’ibyo ku gice cyo hasi cy’umubiri, bizwi nka gluteofemoral fat.Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2010 muri International Journal of Obesity bwagaragaje ko ibinure byo ku bibero no ku matako bishobora kugira uruhare mu kurinda umubiri, kuko bifite ubushobozi bwo kubika aside z’ibinure igihe kirekire. Ibi bishobora gutuma ayo mavuta ataba menshi mu bice by’ingenzi nk’umwijima, umutima n’izindi nyama, aho ashobora kugira ingaruka mbi ku mikorere y’umubiri. 

Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu 2010, bwakorewe ku bantu bafite ubuzima bwiza, bwagerageje gukurikirana uko aside z’ibinure zitwarwa n’ibinure byo ku bibero ugereranyije n’ibyo ku nda. Abashakashatsi basanze ibinure byo ku bibero bifite ubushobozi bwo gufata no kubika amwe mu mavuta mu buryo butandukanye n’ibinure byo ku nda. 

Si ibinure gusa bishobora kuba bisobanura ibiNubwo hari ibimenyetso by’uko ibinure byo ku bibero no ku matako bishobora kugira uruhare mu kurinda umubiri, abashakashatsi bavuga ko umubyimba w’ibibero udashobora guhita usobanurwa nk’ibinure gusa.

Ibibero binini bishobora kandi kuba bifite imitsi myinshi. Imitsi yo mu maguru igira uruhare rukomeye mu gukoresha glucose, bityo ikaba ifite akamaro mu mikorere y’isukari yo mu maraso.Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bageze mu zabukuru nabwo bwerekanye ko gutakaza imitsi yo ku bibero byari bifitanye isano n’ibyago byinshi byo gupfa. Ibi bishimangira akamaro ko kubungabunga imitsi y’amaguru uko umuntu agenda asaza. 

Ibi bivuze ko ibibero binini bihita bituma umuntu aramba?Oya.

 Ubushakashatsi bwagaragaje isano hagati y’umuzenguruko munini w’ibibero cyangwa amatako n’ibyago bike byo gupfa, ariko ntibwagaragaje ko kugira ibibero binini ubwabyo ari byo bituma umuntu aramba.Hari ibintu byinshi bigira uruhare mu kuramba, birimo imirire, imyitozo ngororamubiri, imyaka, imiterere y’umubiri, indwara umuntu afite n’imibereho ye.Nanone, kugira ibinure byinshi cyane muri rusange ntabwo bivuze ko ari byiza. 

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *