Gisagara: Polisi Yasabye Abaturiye Umupaka w’u Burundi Kwirinda Ibyaha Byambukiranya Imipaka
Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’izindi nzego, yakoreye ubukangurambaga abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa, ubahuza n’u Burundi, ibasaba kurushaho kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano. Ubu bukangurambaga bwari bugamije kwibutsa abaturage ko umutekano w’igihugu utangirira ku ruhare rwa buri wese, cyane cyane abaturiye imipaka, aho…
