Abaganga bavuga ko nta rugero rw’inzoga rwizewe ku buzima

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, abaganga n’inzego z’ubuzima bakomeje kwibutsa abaturage ko nta rugero rw’inzoga rwemejwe nk’urutateza ingaruka ku buzima bw’umuntu. Nubwo bamwe bemeza ko kunywa inzoga nke bitateza ikibazo, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko inzoga zose, yaba divayi, biya (beer)cyangwa izindi nzoga gakondo, zishobora kugira ingaruka ku mubiri…

Soma inkuru yose

Inyuma y’inkundura y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibya FDA Leta ibigarutseho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa n’itangwa ry’ibyangombwa ku binyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge. Mu berekanywe harimo Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA. Abandi ni abakozi b’ibigo bya Leta bitandukanye, barimo 10 bakorera Rwanda FDA, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gisuzuma Ubuziranenge (RSB), ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa…

Soma inkuru yose

Kenya yatangaje ko inzoga zayo zaciwe mu Rwanda zujuje ubuziranenge

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko inzoga eshanu zo muri icyo gihugu zaciwe kugurishwa ku isoko ry’u Rwanda zari zujuje ubuziranenge, nyuma y’uko hagaragaye impungenge ku bipimo byazo. Nk’uko Ukweli Times yabitangaje, Kenya Bureau of Standards (KEBS) yatangaje ko inzoga eshanu zo muri Kenya ziherutse guhagarikwa mu Rwanda, zirimo: Kenya King Gin, Safari Gin, na Gilbey’s…

Soma inkuru yose

RIB yataye muri yombi abantu 16 barimo Umuyobozi wa Inguvu Gin Ltd bakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze gufata abantu barenga 80 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge hirya no hino mu gihugu. Muri abo bafashwe harimo abantu 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, barimo ba nyir’inganda n’abakozi bazo. Muri bo harimo n’Umuyobozi wa Inguvu Gin Ltd, Ntihanabose Samuel uzwi ku izina rya…

Soma inkuru yose

WHO Yaburiye Abanywa Inzoga: Ethanol Ishobora Guteza Indwara Zirenga 200

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko ethanol, ikinyabutabire gisindisha kiboneka mu nzoga, ari kimwe mu bitera indwara nyinshi zidakira ndetse kigira uruhare mu rupfu rw’abantu barenga miliyoni 2.6 buri mwaka. Ibi bituma inzoga zikomeza kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange ku Isi. Nubwo inzoga zinyobwa n’abantu benshi mu rwego rw’imyidagaduro cyangwa…

Soma inkuru yose

Leta ihangayikishijwe n’akazi, urubyiruko rwo ruhugiye mu buzima bwo kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya no kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, gusa haracyari impungenge z’uko bamwe mu rubyiruko bo basa n’abamaze kwitakariza icyizere cy’ejo hazaza ahubwo bakaba bari mu buzima bwo kwishora mu ngeso zibangiriza ubuzima n’iterambere. SnapChat yahindutse ahantu ho gusangiza ibibazo by’urukundo n’imibonano Raporo y’Ikigo cy’Igihugu…

Soma inkuru yose