Leta ihangayikishijwe n’akazi, urubyiruko rwo ruhugiye mu buzima bwo kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya no kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, gusa haracyari impungenge z’uko bamwe mu rubyiruko bo basa n’abamaze kwitakariza icyizere cy’ejo hazaza ahubwo bakaba bari mu buzima bwo kwishora mu ngeso zibangiriza ubuzima n’iterambere.

SnapChat yahindutse ahantu ho gusangiza ibibazo by’urukundo n’imibonano

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yasohotse muri Werurwe 2026 yagaragaje ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanutse bugera kuri 11% buvuye kuri 11.1% mu gihe nk’icyo cya 2025. Nubwo ari intambwe nziza, ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kiracyahangayikishije kuko abari hagati y’imyaka 16 na 30 bakomeje kugira umubare munini w’abadafite akazi.

Ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane n’urubyiruko, SnapChat iri mu zafashe umwanya ukomeye. Aho benshi bayikoresha bavuga ko ari urubuga rwo kwisanzuriraho no kubwira abandi ibibazo bibaremereye. Hari bamwe bakoresha ibiganiro bita “Ruhura umutima”, aho abantu bandika ibyo bahangayikishijwe na byo bagasaba inama. Igitangaje ni uko byinshi mu bibazo bihasangizwa bishingira ku rukundo, imibonano mpuzabitsina, ubusambanyi, inda zitateganyijwe ndetse no kunywa inzoga.

Hari abakobwa bavuga uburyo babura amahoro igihe imihango yabo itinze, abandi bakavuga uburyo gukuramo inda byabaye ibintu bisanzwe ku rubyiruko bamwe bafata nk’aho nta ngaruka bifite. Hari n’abemera ko babeshya ababyeyi babo bakajya gusangira ibihe n’abakunzi babo, bakihisha bavuga ko bagiye mu bukwe cyangwa ahandi hameze nk’aho hafite impamvu zumvikana.

Gucana inyuma n’ubusambanyi byabaye ibisanzwe

Mu rubyiruko rw’iki gihe, gucana inyuma ntabwo bikigira uburemere nk’ubwari busanzwe. Hari abavuga ko iyo baciwe inyuma bihorera nabo bagaca inyuma aho gushaka gukemura ikibazo. Bamwe bavuga ko batakigirira icyizere inshuti cyangwa abo mu miryango yabo kuko hari abashinja abo bantu kubambura abakunzi babo.

Ibi byose byatumye umubano hagati y’urubyiruko ushingira cyane ku munezero w’akanya gato aho kubaka urukundo rurambye.

Ingano y’igitsina n’ubushobozi mu mibonano byahindutse ikibazo gikomeye

Kimwe mu bintu bikomeje kuvugisha benshi ni uko abasore benshi bavuga ko batewe impungenge n’ingano y’igitsina cyabo ndetse n’ubushobozi bwabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Hari bamwe bavuga ko abakobwa benshi batakibanda ku mico cyangwa urukundo ahubwo bareba ubushobozi bw’umusore mu gitanda cyangwa amafaranga afite.

Mu gihe abakobwa bamwe bavuga ko hari abasore bafite amafaranga ariko bafite ikibazo cyo kutabasha gushimisha abakunzi babo, abandi nabo bakavuga ko bakoresha amavuta cyangwa ubundi buryo bwo kongera uburyohe bw’imibonano.

Ibi byatumye urubyiruko rwinshi rushyira imbaraga mu gushaka uko rwanoza ubuzima bw’imibonano aho gutekereza cyane ku kazi cyangwa kwagura ubushobozi bwabo mu bindi bikorwa bibateza imbere.

Inzoga n’ubuzima bwo kurara mu tubari

Hari abavuga ko urubyiruko rw’ubu rutakibasha kumara umunsi rudafashe inzoga cyangwa ngo rujye mu tubari. Kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, bamwe baba bari mu buzima bwo gusohoka, kunywa no gukoresha amafaranga make babonye mu bikorwa bidafite umumaro.

Hari n’abavuga ko bamwe mu rubyiruko bamara amasaha menshi kuri telefone bavuga ibiganiro by’ibishegu cyangwa ibyo gukundana kugeza nijoro, ibintu bibangamira akazi ndetse n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Abakobwa: Gushaka ubwiza byabaye nk’amarushanwa

Ku ruhande rw’abakobwa, hari bamwe bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bagire imiterere ibakururira abasore harimo kwiyicisha inzara, gukora amavuta ahindura umubiri cyangwa no kubagwa. Hari abashaka kugabanya ibice by’umubiri runaka cyangwa kongera ibindi kugira ngo babone uko bakundwa cyangwa bakurure abagabo bafite amafaranga.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora guterwa n’ihinduka ry’imibereho, ikoranabuhanga ndetse n’umwanya munini bamwe mu rubyiruko bafite badafite akazi cyangwa ibikorwa bibahuza n’iterambere.

Ese ikibazo ni ubushomeri cyangwa ni ukubura icyerekezo?

Nubwo Leta ikomeje gushyira amafaranga n’imbaraga mu guhanga imirimo mishya, hari impungenge ko hari igice cy’urubyiruko cyamaze kwinjira mu buzima bwo gushaka ibyishimo by’ako kanya aho gutegura ejo hazaza habo.

Abasesenguzi bemeza ko hakenewe kongera ibiganiro byigisha urubyiruko indangagaciro, gukoresha neza ikoranabuhanga no kwirinda ingeso zibakururira mu bibazo birimo inda zitateganyijwe, ubusinzi, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ihungabana rikomoka ku rukundo rutagenda neza.

Mu gihe igihugu gikomeje gushaka ibisubizo by’ubushomeri, benshi bibaza niba urubyiruko narwo rwiteguye gukoresha ayo mahirwe cyangwa niba bamwe bazakomeza gutwarwa n’ubuzima bwo kwinezeza no gushaka ibyishimo by’ako kanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *