U Rwanda Rwongereye Imbaraga mu Kwamamaza Ubukerarugendo Binyuze muri Aston Villa FC

U Rwanda rwongeye gukora indi ntambwe ikomeye mu kwamamaza isura yarwo ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko gahunda ya Visit Rwanda isinyanye amasezerano y’ubufatanye na Aston Villa FC, imwe mu makipe akomeye akina muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League). Ni ubufatanye butegerejweho kongera kumenyekanisha igihugu, gukurura ba mukerarugendo, abashoramari ndetse n’abashaka amahirwe y’ubucuruzi. Aya masezerano yatangajwe…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda yatangiye ubufatanye bushya na Aston Villa nyuma yo gusoza amasezerano na Arsenal

Visit Rwanda yinjiye mu masezerano mashya y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League), aho ikirango cyayo kizajya kigaragara ku gituza cy’umwambaro w’iyi kipe. Aya masezerano aje nyuma y’uko ubufatanye Visit Rwanda yari imaze imyaka umunani ifitanye na Arsenal burangiye hasozwa umwaka w’imikino wa 2025-2026. Mu rwego rwo gukomeza…

Soma inkuru yose

MINICOM yisubije ibibanza 5 mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana kubera abashoramari bananiwe kwishyura

MINICOM yisubije ibibanza bitanu mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana kubera ko abashoramari bananiwe kubyishyura nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano, ibintu byagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo PAC yasuzumaga raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Ubuyobozi bwa MINICOM busobanura ko abashoramari bahabwa ubutaka bakishyura 30% bakemererwa gutangira imirimo, ibindi bisigaye bikishyurwa mu gihe k’imyaka itanu. Gusa…

Soma inkuru yose

RDB Yatangaje Amasaha Mashya y’Ubucuruzi mu Gihe cy’Imikino y’Igikombe cy’Isi

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje amabwiriza mashya agenga amasaha y’ubucuruzi n’ubukerarugendo mu Rwanda mu gihe cy’imikino y’Igikombe cy’Isi, hagamijwe korohereza abaturage n’abakerarugendo gukurikirana iyo mikino no kwidagadura mu buryo bwubahiriza amategeko. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 12 Kamena 2026, RDB yavuze ko ayo mabwiriza azatangira kubahirizwa kuva ku wa 12 Kamena kugeza…

Soma inkuru yose

U Rwanda rurateganya kongera amashanyarazi akomoka kuri Gaz méthane yo mu Kivu akagera kuri Megawatt 100

U Rwanda rukomeje gushora imbaraga mu kongera ingano y’amashanyarazi kugira ngo rubashe guhaza abaturage n’ibikorwa by’iterambere bikomeje kwiyongera. Mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye, igihugu cyahisemo gukomeza kubyaza umusaruro Gaz méthane iboneka mu Kiyaga cya Kivu, aho biteganyijwe ko amashanyarazi akomoka kuri iyo gaz azagera kuri megawatt 100 mu myaka iri imbere. Ibi byatangajwe n’…

Soma inkuru yose