U Rwanda rukomeje gushora imbaraga mu kongera ingano y’amashanyarazi kugira ngo rubashe guhaza abaturage n’ibikorwa by’iterambere bikomeje kwiyongera. Mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye, igihugu cyahisemo gukomeza kubyaza umusaruro Gaz méthane iboneka mu Kiyaga cya Kivu, aho biteganyijwe ko amashanyarazi akomoka kuri iyo gaz azagera kuri megawatt 100 mu myaka iri imbere.
Ibi byatangajwe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), yavuze ko Gaz méthane yo mu Kivu ikomeje kugira uruhare runini mu kongera ubushobozi bw’ingufu z’amashanyarazi mu gihugu. Muri raporo yashyizwe hanze, RDB yagaragaje ko kugeza mu 2025 amashanyarazi akomoka kuri Gaz méthane yari amaze kugera kuri 21% by’amashanyarazi yose igihugu gifite.
Amashanyarazi ava kuri Gaz méthane ageze kuri Megawatt 82
Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kugera ku bushobozi bwa megawatt 82 zikomoka kuri Gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu. Aya mashanyarazi aturuka ahanini ku masosiyete abiri akorera muri uru rwego.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’inganda z’amashanyarazi n’imiyoboro minini muri Rwanda Energy Group, Théoneste Higaniro, yatangaje ko: Megawatt 26 zitunganywa na KivuWatt Mu gihe megawatt 56 zitunganywa na Shema Power Lake Kivu, Nubwo igihugu kitaragera kuri megawatt 100 ziteganyijwe, abayobozi bavuga ko uwo mushinga uri gutera imbere Ku buryo uzafasha kongera ingufu zikenewe mu gihugu.
Ingano y’amashanyarazi mu Rwanda yakomeje kwiyongera
Mu myaka mike ishize, ubushobozi bw’u Rwanda mu gutunganya amashanyarazi bwiyongereye cyane. Imibare igaragaza ko igihugu cyavuye kuri megawatt 238.36 mu mwaka wa 2020/2021 kikagera kuri megawatt 404.6 mu Ukuboza 2026.
Uku kwiyongera kwafashije abaturage benshi kugerwaho n’amashanyarazi, aho kugeza ubu abarenga 85,4% by’Abanyarwanda bafite uburyo bwo kubona umuriro w’amashanyarazi. Muri abo: 60,1% bafite amashanyarazi akomoka ku miyoboro migari my gihe 25,3% bakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ingufu zitandukanye kugira ngo rugabanye ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi.
Intego y’u Rwanda mu myaka iri imbere
Gahunda y’imyaka 10 ya REG igaragaza ko u Rwanda rwifuza kugera ku bushobozi bwa megawatt 1.066 bitarenze mu 2034. Kugira ngo ibyo bishoboke, igihugu kiri gushora imari mu mishinga itandukanye y’ingufu.
Muri Nzeri 2025, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko u Rwanda ruzashora arenga miliyari 1$ mu myaka itanu iri imbere mu mishinga igamije kongera megawatt 1.000 zizifashishwa mu bikorwa by’iterambere.
Izindi ngufu zitezweho kongera amashanyarazi
Uretse Gaz méthane, u Rwanda ruri gushyira imbaraga no mu zindi nkomoko z’ingufu zitandukanye. Mu rwego rw’ingomero z’amazi, igihugu giteganya kubona megawatt 57,7 bitarenze mu 2028. Muri iyi mishinga harimo Urugomero rwa Nyabarongo II Hydropower Plant ruzatanga megawatt 43,5. Hari kandi umushinga mugari w’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba uteganyijwe gutanga megawatt 200, ndetse n’izindi megawatt 100 zitezwe guturuka mu bufatanye n’ibihugu bituranyi.
U Rwanda rufite kandi umushinga munini wo gutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire, aho biteganyijwe ko uzatanga megawatt 440 bitarenze mu 2032. Intego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda boseKugeza ubu, igihugu kimaze kubaka imiyoboro y’amashanyarazi ireshya n’ibilometero 38.358,83. Leta y’u Rwanda iteganya ko bitarenze mu 2029, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.
Abasesenguzi bavuga ko kongera amashanyarazi bizafasha guteza imbere inganda, ubuhinzi, uburezi n’ibindi bikorwa by’ubukungu, bikagabanya n’ikiguzi cy’ingufu ku baturage.
Kongera amashanyarazi akomoka kuri Gaz méthane yo mu Kivu ni imwe mu ntambwe zikomeye u Rwanda rukomeje gutera mu rwego rwo kubaka ubukungu bushingiye ku ngufu zihagije kandi zirambye. Mu gihe igihugu gikomeje gushora imari mu mishinga itandukanye y’ingufu, haragaragara icyizere ko mu myaka iri imbere amashanyarazi azarushaho kuboneka ku baturage no gushyigikira iterambere ry’igihugu muri rusange.

Indi Nkuru Wasoma: 👇
U Rwanda rurateganya gutunganya ‘Gaz méthane’ yo mu Kivu ikavamo ifumbire
Mu ntangiriro za 2028 Abanyarwanda bazatangira gutekesha gaz méthane yo mu Kivu







