Umunaniro ni ibintu bisanzwe ku muntu wakoze cyane, yaba mu kazi k’umubiri cyangwa mu bitekerezo. Gusa hari igihe umunaniro urenga urugero, ukagira ingaruka ku buzima bwa buri munsi ndetse umuntu akabura uko awutandukanya n’indwara.
Nubwo kuruhuka ari cyo gisubizo cya mbere, hari n’izindi ngamba zafasha umubiri kongera imbaraga no guhangana n’iki kibazo.
Kuruhuka bihagije ni ingenzi
Abaganga bagaragaza ko umubiri ukenera igihe gihagije cyo kwisubiranya nyuma y’imirimo myinshi cyangwa ibihe by’umuhangayiko. Gusinzira neza no gufata umwanya wo kuruhuka bifasha ubwonko n’umubiri kongera gukora neza.
Uruhare rwa “Cortisol” mu kurwanya umunaniro
Mu mubiri w’umuntu hakorwa umusemburo witwa Cortisol, ufasha umubiri guhangana n’umunaniro ndetse n’ihungabana ry’imikorere yawo. Iyo uyu musemburo ugabanutse mu maraso, umuntu ashobora kugira intege nke, umubiri ukaremba ndetse akanatakaza ubushobozi bwo gukora neza.
Umuziki utuje ushobora gufasha
Bamwe mu bahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko kumva umuziki utuje kandi udasakuza bishobora kugabanya umunaniro no gutuza ibitekerezo. Umuntu ushobora kuba ananiwe cyane asabwa kujya ahantu hatuje cyangwa akumva umuziki woroheje aho kwigunga wenyine.
Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko umuziki utuje ushobora kugabanya stress no gufasha ubwonko kuruhuka.
Icyayi cya mukaru nacyo gifasha umubiri
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zitandukanye bwagaragaje ko kunywa icyayi cya mukaru bishobora gufasha umubiri kwisubiranya nyuma y’umunsi urimo imirimo myinshi.
Icyayi cya mukaru gifasha kugabanya stress no gutuma umubiri ukora neza. Abantu benshi basabwa kunywa nibura igikombe kimwe nyuma y’akazi cyangwa igihe bumva bananiwe cyane.
Guhekenya shikarete bishobora kugabanya stress
Hari ubushakashatsi bwerekana ko guhekenya shikarete bishobora gufasha umuntu kugabanya umunaniro no gukomeza kuba maso. Ibi bifasha cyane cyane ku bantu bakora akazi gasaba gutekereza cyane cyangwa kumara igihe kinini bicaye.
Igihe ugomba kujya kwa muganga
Nubwo izi nama zafasha mu kugabanya umunaniro usanzwe, iyo umunaniro ukomeje igihe kirekire, ukajyana no kubura ibitotsi, kuribwa umutwe, kubura appetite cyangwa intege nke zidasanzwe, ni ngombwa kugana muganga kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.
Umunaniro ukabije ushobora kuba ikimenyetso cy’izindi ndwara zirimo ikibazo cy’amaraso make, stress ikabije cyangwa izindi ndwara zifata umubiri.











