“Ikintu cyagutunze ntushobora kukireka” – Alice Mukankwiro yavuze uko ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwe

Mu gihe hari bamwe bafata ubworozi bw’inzuki nk’umwuga woroheje cyangwa ukorerwa mu rwego rwo kwishakira ubuki bwo mu rugo, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko ubuvumvu bwabahinduriye ubuzima ndetse bubafasha kubona amafaranga abafasha kwiteza imbere.

Mu Murenge wa Muhororo, Koperative Terimberemuvumvu ni imwe mu makoperative amaze kwagura ibikorwa by’ubuvumvu, aho abaturage bavuga ko bavuye ku buryo bwa gakondo bakinjira mu buvumvu bwa kijyambere bugamije ubucuruzi n’isoko rinini.

Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 50, harimo abagore 26, ibintu bigaragaza ko abagore na bo bagenda binjira cyane muri uyu mwuga wahoze ufatwa nk’uw’abagabo gusa.

Ubuvumvu bwahoze bukorerwa mu ngo

Perezida wa koperative, Jean Baptiste Ngirinshuti, yavuze ko mbere bororeraga inzuki hafi y’ingo z’abaturage, ibintu byateraga ibibazo kuko inzuki zakundaga kurya abaturage.

Ati:

“Mbere twororeraga inzuki mu rutoki cyangwa hafi y’ingo z’abaturage. Inzuki zakundaga kubarya kuko zabaga hagati mu ngo. Ubu dukorera mu ishyamba twatijwe na Leta kandi ridufasha gukora neza.”

Yasobanuye ko kuba bakorera mu ishyamba byabafashije korora inzuki mu buryo bwisanzuye ndetse bakava ku mizinga ya gakondo berekeza ku buvumvu bwa kijyambere.

Alice Mukankwiro yavuze ko adashobora kureka inzuki zamutunze

Alice Mukankwiro, umwe mu bagore bakora ubuvumvu muri iyi koperative, yavuze ko nubwo korora inzuki bitoroshye kubera ko zishobora kurya abazegereye, atatekereza kubireka kuko ari byo byamufashije kwiteza imbere

Uyu mubyeyi w’imyaka isaga 50 yavuze ko umuntu adashobora kureka ikintu kimutunze.

Ati:

“Buriya ikintu cyagutunga nta kuntu wareka kugikunda. Umuntu ajya gukama inka ye ikamutera umugeri ariko agakomeza kuyorora. N’inzuki ni uko.”

Yakomeje avuga ko igihe cyose azaba agifite imbaraga, azakomeza gukora uyu mwuga kuko wamubereye isoko y’amajyambere.

Ubuvumvu bwafashije abanyamuryango kwiteza imbere

Abagize iyi koperative bavuga ko ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwabo mu buryo bugaragara.

Ngirinshuti yavuze ko abanyamuryango benshi babashije kubona amatungo, kwishyurira abana amashuri ndetse no kwivuza bitabagoye.

Yongeyeho ko abanyamuryango bashobora kubona amafaranga abafasha kwikemurira ibibazo bya buri munsi, ndetse buri mwaka bakagabana inyungu bitewe n’umusaruro wabonetse.

Isoko rirahari ariko umusaruro uracyari muto

Aba bavumvu bavuga ko bafite isoko ryagutse ry’ubuki, ariko ikibazo gikomeye bafite ari umusaruro utarahagije ngo ubashe guhaza abakiliya bose.

Mu gihe umusaruro wagenze neza, bavuga ko bashobora kubona ubuki buri hagati ya kilo 200 na 300 ku isarura rimwe.

Ikilo kimwe cy’ubuki buyunguruye neza kigura amafaranga y’u Rwanda agera ku 8.000 Frw.

Ibi bituma ubuvumvu bugenda bugaragara nk’umwuga ushobora gutanga inyungu nziza ku bawukora neza.

Bifuza kwagura ibikorwa no gukora ibikomoka ku bishashara

Koperative Terimberemuvumvu ivuga ko ifite gahunda yo kwagura ibikorwa byayo kugira ngo yongere umusaruro no kugera ku masoko menshi.

Mu mishinga bafite harimo:

  • Kongera imizinga y’inzuki
  • Kwihugura ku buhanga bwo gutunganya ubuki
  • Gukora buji mu bishashara
  • Gukora amavuta yo kwisiga akomoka ku bishashara

Aba bavumvu bavuga ko iyo mishinga izabafasha kongera agaciro k’ibikomoka ku nzuki no kubona amafaranga menshi kurushaho.

Ubuvumvu bugenda bufata indi sura mu Rwanda

Mu myaka yashize, ubuvumvu bwafatwaga nk’umwuga muto cyangwa uw’abakuze bo mu cyaro. Gusa ubu ibintu biragenda bihinduka, aho abantu benshi batangiye kubukora nk’umwuga w’ubucuruzi ushobora gutanga inyungu.

Mu Rwanda, ubuvumvu bufatwa kandi nk’igikorwa gifasha mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi, kubera uruhare inzuki zigira mu kongera umusaruro binyuze mu gufasha ibimera gusagamba.

Bamwe mu bakora uyu mwuga bavuga ko hakiri amahirwe menshi mu buvumvu, cyane cyane mu gutunganya ibikomoka ku nzuki no gushaka amasoko yo hanze y’igihugu.

Ubuvumvu ni umwuga wahoze uhuzwa n’abagabo gusa ariko ubu ibi bimaze guhinduka nk’uko aba bagore babivuga
Jean Baptiste Ngirinshuti avuga ko koperative yabo ifite isoko rigari ariko bakaba babangamiwe n’uko badashobora kubona umusaruro urihagije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *