Ingabo za Israel zishinjwa kwica abantu 93 kuva agahenge katangira muri Gaza

Yisangize abandi

Minisiteri y’Ubuzima ya Palestina yatangaje ko kuva ku wa 11 Ukwakira 2025, ubwo agahenge hagati ya Israel na Hamas katangira kubahirizwa, ingabo za Israel zimaze kwica abantu 93 mu ntara ya Gaza, naho abagera kuri 324 bagakomereka.

Iyi Minisiteri ibitangaje ku wa 25 Ukwakira 2025, nyuma y’aho mu masaha 48 ashize habaye igitero cya Israel muri Gaza cyahitanye abantu 19, abandi barindwi bagakomereka.

Umuryango Red Crescent Society watangaje ko mu bakomeretse harimo abantu babiri barashwe bari mu modoka mu gace ka Bani Suheila, mu burasirazuba bwa Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza.

Minisiteri y’Ubuzima ya Palestina yibukije ko kuva mu Ukwakira 2023, ibitero by’ingabo za Israel bimaze kwicirwamo abantu 68,519, mu gihe abandi 170,381 bakomeretse.

Agahenge kari hagati ya Israel na Hamas kakubiyemo gahunda yo guhererekanya imbohe n’imfungwa, nk’uko biteganywa mu mushinga wateguwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byitezwe ko nyuma yo gusohora imbohe n’imfungwa, agahenge kazakomeza mu gihe hagikomeje ibiganiro bigamije amahoro arambye hagati ya Gaza na Israel.

Mu masezerano Amerika iri gushyigikira, ingabo za Israel zizava muri Gaza, Hamas igasenyerwa burundu, naho umutekano w’iyi ntara ugashyirwa mu maboko y’ingabo z’amahanga, ikabona ubuyobozi bushya butabogamye muri politiki.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *