Kinshasa – Gen Christian Tshiwewe, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gushyirwa mu majwi nyuma yo gushinjwa kunyereza miliyoni 1,61 z’Amadolari, amafaranga yari agenewe ibikorwa by’ingabo.
Uyu musirikare wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, yatawe muri yombi muri Nyakanga 2025 akekwaho na none umugambi wo gushaka kwivugana Perezida.
Amakuru avuga ko mbere y’itabwa muri yombi rye, ku wa 23 Kamena 2025, umusaza w’imyaka 86 witwa Mbuyi Katambayi Cyprien yandikiye inzego z’iperereza n’iza gisirikare azimenyesha ko Tshiwewe yanyereje ayo mafaranga.
Mbuyi yavuze ko iki kirego yakigejeje bwa mbere ku nzego z’ubutabera mu Ugushyingo 2023, ariko nticyahita gikurikiranwa. Yavuze ko yamenye ko Tshiwewe atunze umutungo udatandukanye n’uw’abaherwe bakomeye, harimo n’uruzitiro rurerure rwubatsemo urusengero rufite abayoboke benshi mu gace ka Musayi.
Yagize ati: “Yahawe inshingano nta giceri afite, ariko nyuma y’igihe gito yahindutse umutunzi wa za miliyari mu gihe igihugu kidashobora no kwishyura abakozi ba Leta.”
Uyu musaza yavuze ko, nubwo ashaje kandi afite uburwayi, yiteguye kugaragaza ibimenyetso byose by’uko Gen Tshiwewe yanyereje amafaranga ya Leta, kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.
Gen Tshiwewe ari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare, aho akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo wa Leta no gushaka kugirira nabi Perezida Tshisekedi.





















